Priscilla yamaganiye kure abavuga ko akundana na The Ben
Umuhanzi w’Umunyarwandakazi Princess Priscilla arahakana amakuru avugwa ko yaba akundana n’umuhanzi The Ben.
Amkuru avuga ko Princess Priscilla yaba akundana na The Ben yasakaye nyuma y’uko basohoye indirimbo baririmbanye yitwa “Nta cyadutadukanya”.

Priscilla yavuze ko umubano afitanye na The Ben ushingiye gusa ku kazi bakorana, gusa ngo igihe cyose akoranye indirimbo n’umuntu w’igitsina gabo abantu bavuga ko bakundana ariko nta biba bihari ahubwo aba ari umubano ushingiye ku kazi gusa.
Akomeza avuga ko umwaka utaha wa 2016, afite gahunda yo gusohora indirimbo nyinshi afatanije n’abandi bahanzi “collabos” mu rwego rwo kuzamura umuziki we.
Indirimbo nshya y’urukundo ya Priscilla na The Ben bayisohoreye muri studio yitwa “Press One Entertainment records” yakozwe Lick Lick .
Hagati mu mwaka wa 2015, byari byavuzwe ko Priscilla yaba akundana na Meddy ubwo bari baririmbanye indirimbo yitwa “Nka Paradizo”, gusa bose baje guhakana ayo makuru.
Priscilla ni umuhanzikazi ufite impano, kandi umaze kumenyekana mu ndirimbo z’urukundo “Icyo ubarusha” n’izindi z’urukundo usanga zikora ku marangamutima y’abafana be cyane cyane abagore.
Ohereza igitekerezo
|
Izondirimbo Tuzirindirany’igishyika.Vraiment Turagukunda Cyane Abafana Bawe Donc Indirimbozawe Ziradufasha.
Waba Ufite Umukunzi?