Ahagana mu ma saa tatu umujyi w’Akarere ka Rusizi wari wakubise wuzuye abaturage bo mu ibyiciro bitandukanye biganjemo abamotari n’abagore benshi aho bazengurutse umujyi wose bagenda baririmba intsinzi bararanye mu matora ya Referandumu nk’uko bari babyisabiye.

Uru rugendo rwabimburiwe n’abamotari baka karere bavuga ko arinabo babimburiye abandi banyarwanda mu kwandika basaba ko ingingo 101 yavugururwa bavuga ko bishimiye ko babigezeho ariko ngo ntibazitsa umutima munda batarumva igisubizo cy’umukuru w’igihugu.
Sibomana Hamisi avuga ko bishimiye cyane ko akarere ka Rusizi katoye neza n’amanota 98, 3249% , akomeza avuga ko nubwo bateye iyontembwe intego yabo itaragerwaho kuko ngo bazaruhuka ari uko Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame nawe avuze ngo yego.

Ati” Twari dufite amaboko abiri n’amaguru abiri ashobora kwishimira ibyo twatangiye ariko tuzaruhuka aruko twumvise imvugo y’umukuru w’igihugu atwemereye kongera kumusubiza kuri manda y’imyaka 7 nizindi z’imyaka 5 ziyikurikira”.
Ntakirutimana Samuel we ngo ibyishimo afite kumutima bitamushobokera kubisohora ngo abigaragarize abanyarwanda nkuko bimurimo iyintambwe bateye bizeye ko izabageza no kuyindi bifuza aha agasaba umukuru w’igihugu kuzasubiza ibyifuzo byabo.
Akomeza avuga ko mbere abanyarusizi batafatwaga nk’abanyarwa kimwe n’abandi ariko kuba ubu ari abanyarwanda buzuye ngo babikesha umukuru w’igihugu nyakubwaha Perezida Paul Kagame wahuje abanyarwanda abakakuramo ivangura iryariryo ryose.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko bakoze uru rugendo bashimangira itsinzi yo guhitamo kw’abanyarwanda banagaragariza amahanga ko ibyo batekereza kuri aya matora bavuga ko abaturage basunikwa bihabanye nibyo abaturage barimo.
Ati” Dukomeze dushimangire itsinzi yacu dukomeze tugaragarize amahanga ko guhitamo kwacu ariko gaciro kacu twihesheje nk’abaturage b’akarere ka Rusizi n’abanyarwanda muri rusange bitandukanye nibyo abanyamahanga batekereza abaturage baba basunitswe”.
Akomeza avuga ko igisigaye bategereje ko Umukuru w’igihugu abaha igisubizo cya Yego abaturage bifuza.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza kunkandagira bitabo bazibaza nyuma
NIBYIZA KWITORERA YEGO TUKABASHA KUGERA MURI VISION 2020 TWESE TWARATEYE IMBERE .