Itorero Intayoberana rigeze kure imyiteguro

Itorero Intayoberana rigeze kure imyiteguro y’igitaramo cyo guha urubuga no kugaragaza agaciro k’umwana, kikazaba kuri uyu wa gatatu tariki 23.12.2015.

Mu kiganiro twagiranye ubwo basuraga Kigalitoday, igitaramo bateguye kigamije gukuza no kuzamura abana basigasira umuco wacu.

Barizihirwa ababareba bakanyurwa
Barizihirwa ababareba bakanyurwa

Bagize bati: “Ni igitaramo cyitwa “Umwana ni nk’undi, umwana ni umutware”.
Kizibanda cyane ku bana, kugira ngo turusheho kubakuza cyangwa se kubazamura mu myaka n’igihagararo basigasira umuco wacu dukunda cyane, umuco nyarwanda.

Itorero Intayoberana
Itorero Intayoberana

Kikazaba ku itariki ya 23 Ukuboza 2015 guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, kuri Kigali Serena Hotel”

Muri iki gitaramo, iri torero ryiteguye kugaragaza ibikubiye mubutumwa bageneye imiryango babinyujije mu ndirimbo n’imbyino gakondo ndetse n’indi myiyereko. Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo ibihozo n’udukino dutandukanye by’abana hakaba hari n’umubare munini w’abana bazabyina.

Itorero Intayoberana ryitabira ibirori bitandukanye harimo n'ubukwe
Itorero Intayoberana ryitabira ibirori bitandukanye harimo n’ubukwe

Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igie z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10000 mu myanya y’icyubahiro na 5000 ahandi.

Itorero Intayoberana rikorera i Nyamirambo ku ishuri rya Mutagatifu Andereya (St André) ari naho bakorera imyitozo. Ni itorero rimaze umwaka hafi n’igice ritangiye, ariko rikaba rimaze kwesa imihigo myinshyi mu buryo bugaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka