IPRC-South batangiye gukora ibyuma bisimbuzwa ibindi mu mashini

Abanyeshuri biga ibijyanye na Mechanical engeneering muri IPRC-South batangiye kwigishwa uko bakora ibyuma bisimbura ibyangiritse mu mamashini, bikagurwa n’ababikeneye.

Christian Bizimana Gasore, umwarimu wigisha gukoresha amamashini yifashishwa mu gukora ibyo byuma bisimbuzwa ibindi (spare parts/ pièces de rechange), avuga ko batangiye gukorana na bamwe mu bakanishi ahanini babafasha gusubiza ibyuma ishusho byahoranye bikiri bishya.

Mu kwiga uko bakora ibyuma bisimbuzwa ibindi abanyeshuri bahereye kuri ibi
Mu kwiga uko bakora ibyuma bisimbuzwa ibindi abanyeshuri bahereye kuri ibi

Agira ati “Mu cyumweru tujya tubona abakiriya nka batatu bane. Abenshi ni abakanika imashini zitanga umuriro(Generator) baba bakeneye ibyuma bisimbura ibyangiritse”.

Intego ngo ni ukuzajya bakora ibyuma bikenerwa mu gusimbuzwa ibindi ku bwinshi, bityo ababikenera mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no mu Rwanda ntibazongere kujya babishakira kure.

Abanyehuye bavuga ko batari bazi ko muri IPRC-South bashobora gutanga bene iyi serivisi. Icyakora ngo aho babimenyeye bagiye kuzajya babitabaza.

Leontine Zaninka ufite ibyuma bisya amafu ahitwa mu Rwabayanga ati “Aho mbimenyeye sinzongera gutega njya gushakira ibyuma i Kigali. Nzajya mpinira bugufi.”

Diogène Isingizwe umukanishi muri Vision Garage mu mujyi wa Butare na we avuga ko atari azi ko muri IPRC-South batanga bene iriya serivisi. Ngo bizabafasha kudasubira gushakira i Kigali.

Ati “Hari serivisi twakeneraga i Kigali nk’izo kugorora ibyuma by’imodoka byagoramye. Dusanze muri IPRC bashobora kubikora byaba ari inyungu kuri twe ku bw’amatike atujyana i Kigali no ku bw’umwanya duta mu nzira tujyayo.”

Iyi serivisi isigaye itangwa na IPRC-South ngo izanatuma na bo bazajya batanga serivisi mu buryo bwihuse. Ati “N’umukiriya yajya abyungukiramo akabona imodoka ye vuba.”

Icyakora, kugeza ubu muri IPRC-South ntibaratangira gukora ibyuma by’ubwoko bwinshi kandi byinshi kuko hari imashini bafite bataratangira gukoresha.

Bizimana Gasore ati “Dutegereje ko zose ziba zitunganywa ku buryo zibasha gukora, kugira ngo dutangire kuzikoresha.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nuko nuko IPRC South komeza imihigo turabemera hari nibindi sibyo gusa bazaze barebe

Baker yanditse ku itariki ya: 1-01-2016  →  Musubize

ntiwumva se! hehe no guta umwanya bajya kubishaka ahandi, ubu noneho IPRC ibaye igisubizo mu majyepfo no mu Rwanda hose

Karenzi yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

IPRC SOUTH nikomereze aho rwose, nubwo bataratangira gukora ibyuma byinshi cyane, ni ishuri riziye mugihe kandi abaturage ba Huye na banyarwanda muri rusange bayitezeho byinshi mwiterambere. Nkubwo urabonako hari impinduka nziza yatangiye kugaragara muri Huye .
IPRC SOUTH nikomeze yagure ibikorwa byayo natwe turahari twiteguye kuba kumwe nayo

RUJECLO yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka