Umuhanzi mu ndirimbo z’Imana zishishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Runyange Dan umuhanzi Nyarwanda uhanga indirimbo z’Imana, ari mu bikorwa by’ibitaramo bishishikariza urubyiruko kwitandukanya n’ibiyobyabwenge abanyujije mu ndirimo zihimbaza Imana.

Nyuma y’ibitaramo bibiri birimo icyo yakoreye mu karere ka Kayonza, ikindi akagikora I Kanombe mu mujyi wa Kigali tariki ya 22/11/2015, ubu arimo gutegura ikindi gitaramo kizabera Kabarore mu karere ka Gatsibo tariki ya 25/12/2015 ku munsi wa Noheli.

Nyuma yo kuva mu biyobyabwenge yiyemeje gufasha abandi abinyujije mu ndirimbo z'Imana
Nyuma yo kuva mu biyobyabwenge yiyemeje gufasha abandi abinyujije mu ndirimbo z’Imana

Uyu muhanzi avuga ko iki gitaramo azakorera mu itorero rya Calvary, kizaba kigamije kugaragaza ibihangano bye ibyinshi bikubiyemo indirimbo zisaba urubyiruko gutegura ubuzima bwiza bw’ejo hazaza, ariko akanaboneraho umwanya wo kurusaba kuva mu biyobyabwenge kuko nawe ari mu babikoresheje akaza kubivamo.

Runyange Dan Alias 97, agira ati “Nakoresheje ibiyobyabwenge by’amoko yose kandi byinshi, Imana iza kubinkuramo muri 97, ari nabwo nafashe izina rya gatatu nitwa 97, kuva icyo gihe rero nibwo numvise ko nanjye hari icyo ngomba gukora kugira ngo mfashe bagenzi banjye bakibaswe n’ibiyobyabwenge”.

arategura igitaramo cya gatatu azakorera mu karere ka Gatsibo
arategura igitaramo cya gatatu azakorera mu karere ka Gatsibo

Mu gutanga umusanzu we, akaba yaratangiye guhimba indirimbo zikangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, kuri ubu amaze kugeza indirimbo 20, harimo n’iyo yise 97 igaragaza uko yakijijwe ndetse n’indi ikunzwe cyane ubu yitwa “Mana dukize uburetwa”

Uyu muhanzi akavuga ko nyuma y’igitaramo azakorera Kabarore, ateganya gukora ibindi bitandukanye hirya no hino mu gihugu ndetse n’umujyi wa Kigali by’umwihariko, kuko ari wo ugaragaramo abakoresha ibiyobyabwenge cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo Dan ndamuzi yigeze kudusura muri Eglise Vivante ishami rya Gatenga mu karere ka Kicukiro ariko twarafashijwe cyanee, ndabona Imana irimo kumukoresha binyuze mu bihangano byi ndirimbo z’Imana, bityo nu mugisha udasanzwe kuba mu gitaramo cye ndabakumbuje aba Gatsibo you’re blessed kumwakira mukabana.

Imana ibongerere imigisha.

Emmanuel Ruterana
0788872754

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka