Mariya Yohana ntiyemeranywa n’ababyinana igisabo
Umuhanzi Mariya Yohana ahamya ko mu muco Nyarwanda bitemewe kubyinana igisabo kuko iyo bibaye bityo kiba cyabaye igicuma.
Uyu muhanzi w’inararibonye m’Umuco Nyarwanda akaba kandi ari umwe mubahanzi bakuze babera urugero benshi mu rubyiruko, avuga ko n’ubwo umuco ukura ariko habaho na za kirazira m’Umuco.

Yagize ati “Dufite byinshi byahindutse ariko bitari mu muco. Kubyinana uduseke, inkongoro, ibisabo ntibifite icyo bivuze. Tugomba gukora ibyubahirije umuco. Mu cyubahiro cy’u Rwanda ibyo tuzabikuramo.”
Yakomeje agira ati “Urugero nko kubyina, ntawe ujishura igisabo ngo akibyinane, icyo gihe kiba kibaye igicuma, kandi ubundi igisabo kirubahwa.”
Mariya Yohana kandi asanga no kuvuza ingoma kubagore atari umuco w’i Rwanda. Ati “Mu muco nyarwanda nta mugore uvuza ingoma, byari ukubaha amabere.”
Yakomeje agira ati “Nta mugore ubundi wavuzaga ingoma, ku cyubahiro cy’u Rwanda no kubaha umugore, byari icyubahiro cy’amabere. Kugira ngo amabere yihondagure, kandi uzi ko uvuza ingoma aba afite ingufu nyinshi, nta mugore uvuza ingoma. Muri Ballet ntitubyemera n’ubu mu gihugu ntibikemerwa.”
Mu muco Nyarwanda usanga hari byinshi bigenda bihinduka aho usanga hari n’ibyo mu muco w’ibindi bihugu biza mu muco wacu nyamara ngo byose siko bitwubaka kandi ngo “Agahugu kabuze Umuco karacika.”
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Twe abato natubwire niba biriya byo kuvuza inanga cyangwa umuduri nabyo byemewe n’umuco.
Anatubwire niba mu muco wa kinyarwanda umukobwa yakina iyihe mikino itabangamira umuco
None se ko ikiraje ishinga benshi ari amafaranga, mwabonye he umukobwa wi Rwanda yambaye ubusa NGO araririmba, iriya ndirimbo ya Bing Bang yasohotse iraganisha he urubyiruko rwacu, birababaje.
ni igitekerezo cyiza
yewe hali byinshi byakagomye guhinduka Biganiriweho.
yewe hali byinshi byakagomye guhinduka Biganiriweho.
Burya koko Rwanda urafite ababyeyi bakikurerera.rwose biboneka nabi kandi bikihuta muguhindura umuco nyarwanda.
nibyo rwose uri umubyeyi w’i Rwanda