Yishe umugore we bari biriwe basangira
Ntawera Alphonse w’imyaka 45 wo mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kwica umugore we.
Mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2016, ni bwo Ntawera ngo yivuganye umugore we Mukamudenge Emerian kandi ngo bari birwiranye mu kabari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, Bihoyiki Leonard, avuga ko bafite amakuru ko Ntawera n’umugore we bari biriwe basangira umugabo agataha kare naho umugore ataha mu gicuku ageze mu rugo umugabo atinda kumukingurira.
Ngo umugore yakomeje gukomanga asaba gufungurirwa umugabo afunguye umugore amukubita urushyi.
Bihoyiki yakomeje agira ati “Umugore yamaze kumukubita bakomeza guharirana batongana umugabo afata umupanga amutema mu mutwe arangije amushyira mu nzu aratoroka.”
Mu gitondo abana ngo batabaje abaturanyi basanga umugore ameze nabi bakimugeza ku Bitaro bya Kirehe ahita apfa.
Abaturanyi ngo bahise batangira gushakisha uwo mugabo baramufata bamushyikiriza Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe ari na ho afungiye.
Umuturanyi wabo witwa Nsanzabarungu Samuel avuga ko abo baturanyi be bahoraga mu makimbirane.
Agira ati “Bari bafitanye amakimbirane akenshi bapfa ubusinzi n’uburaya bw’umugore ndetse uwo mugabo yigeze no kuva mu rugo akodesha indi nzu ayishakiramo undi mugore barananiranwa agaruka mu rugo umugore ntiyareka ingeso ze”.
Yakomeje avuga ko ubwo bwicanyi bushobora kuba bwaturutse ku businzi bigakubitiraho ko batari babanye neza.
Ati “Mu by’ukuri amakuru nari mfite ni uko umugore yajyaga mu tugeso tubi ariko iyo hajemo urupfu se! umugabo yakoze icyaha aramutema kuko bari banasomyeho”.
Ntawera aho afungiye,a vuga ko yakinguriye umugore ubwo yari atashye yinjira amukubita maze ngo amutema yitabara.
Ashinja umugore we ingeso mbi zirimo ubusinzi n’ubusambanyi. Kuri ubu umurambo wa Mukamudenge uri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kirehe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|