Ruhango: Ibitaro bibiri bimaze kwamburwa asaga miliyoni 27

Ibitaro bibiri bikorera mu karere ka Ruhango, bimaze kwamburwa amafaranga asaga miliyoni 25 n’abarwayi baza kuhivuriza barembye bakira ntibishyure.

Ibi bitaro, harimo ibitaro bya Gitwe biri mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, bimaze kwamburwa amafaranga asaga miliyoni 11, n’ibitaro by’Akarere ka Ruhango byubatse mu murenge wa Kinazi bimaze kwamburwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 16 mu myaka itatu gusa bimaze bitangiye imirimo yabyo.

Ibitaro by'Akarere ka Ruhango biri Kinazi byambuwe asaga amafaranga miliyoni 16
Ibitaro by’Akarere ka Ruhango biri Kinazi byambuwe asaga amafaranga miliyoni 16

Ubuyobozi bw’ibi bitaro, bukavuga ko iyi myenda ibateza ibihombo bikomeye ndetse no kudindira kw’imitangire ya serivise zikenerwa n’abandi barwayi, kuko amafaranga baba bakagombye gukoresha mu kugura imiti, aba yaraheze muri aba bambuye.

Dr Habimana Valens uyobora ibitaro bya Ruhango biri mu murenge wa Kinazi, avuga ko abarwayi babateza ibibazo cyane ari abaza batishoboye.

Ati “Ku bigo nderabuzima, umuntu arabarembana barangiza bagahamagara imbangukiragutabara, ikajya kumufata, yamugeza hano twabona uko amerewe nta na mitiweli, tukamukorera iby’ibanze akavurwa kugira ngo atadupfana. Tugasigara dutegereje wenda ko imiryango yabo izaza kwishyura tugaheba”.

Uyu muyobozi ariko agatunga agatoki inzego z’ibanze zidakora ubushishozi mu gushyira abatishoboye mu byiciro by’ubudehe. Kuko ngo hari igihe umuntu aza ubibona ko ari umukene, akwiye gufashwa na gahunda za Leta, ariko ugasanga atarashyizwe mu kiciro cy’imukwiriye.

Agasaba ko inzego zibanze zajya zikora ubushishozi mu guhitamo abantu bazafashwa na gahunda za Leta, ndetse bakanongera imbaraga mu gishishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza.

Ibitaro bya Gitwe byambuwe amafaranga asaga miliyoni 11
Ibitaro bya Gitwe byambuwe amafaranga asaga miliyoni 11

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buvuga ko iki kibazo gihari koko, ariko ngo bwamaze gufata ingamba zo kwishyuza aba bantu bambura ibitaro.

Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, avuga ko ubu bamaze gushyikiriza imirenge n’Utugari urutonde rw’abantu bambuye ibi bitaro kugira ngo bishyuzwe, nibabyanga babajyane mu nzego z’ubutabera.

Akomeza avuga ko hari n’abandi bantu baza kwivuriza muri ibi bitaro baturutse mu tundi turere nabo bambuye, akavuga ko batangiye kuvugana n’utu turere kugirango bakurikiranwe bishyure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka