Umuhanzikazi Young Grace nyuma yo gufatwa na Polisi ya Gisenyi (Police Station) aho yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, kuri ubu yamaze gushyikirizwa Polisi ya Nyamirambo aho agomba guhita ashyikirizwa Parike.
inzu y’ubucuruzi y’uwitwa Kalisa Eugene iherereye mu murenge wa Kabarore, Akagari mu karere ka Gatsibo yafashwe n’inkongi y’muriro irashya irakongoka na bimwe mu bikoresho n’ibicuruzwa byarimo bikangirika.
Abanyamuryango 84 bagize Koperative y’Abarobyi mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, COPEDUJA, barasaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yahindurwa maze Perezida Kagame akongera kwiyamamaza ngo kubera agaciro n’ibyiza yagejeje ku Banyarwanda n’abakora umwuga w’uburyobyi by’umwahiriko.
Abarobyi bakora umurimo wo kuroba mu biyaga bya Sake,Mugesera na Birira barasabwa kuroba ku bwinshi ifi zo mu bwoko bw’imamba kuko izifi zibangamiye umusaruro w’ifi za “Terapiya” zikunzwe cyane ku isoko zanatewe muri ibi biyaga.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abanyamadini bo mu karere ka Burera kujya bubaka insengero babanje kubimenyesha ubuyobozi bw’akarere, kugira ngo habeho ingenzura birinde kubaka insengero zidafite ubuziranenge.
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, inzu Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahoze bukoreramo izwiho kuba yari Biro ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku bwa Habyarimana Juvenal ndetse n’iyo Rwanda Revenue Authority mu gihe gishize yakoreragamo barimo kuzisenya ngo hakaba hagiye gushyirwa inyubako ya Equity Bank.
Abatuye mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma, umurenge ufatwa nk’uw’icyaro barasaba ubuyobozi kubegereza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kugira ngo nabo bibafashe kwiteza imbere nyuma y’uko bigaragaye ko abize aya mashuri batakabura.
Perezida Kagame yatangaje ko ishyaka ritavuga rumwe na leta iriho rya Green Party, rifite uburenganzira busesuye bwo gutanga ikirego risaba ko ingingo y’i 101 ivuga kuri manda z’umukuru w’igihugu zitahindurwa kugira ngo habeho manda ya gatatu.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga ikoranabuhanga mu gihugu cy’Ubuhinde muri Kaminuza y’Annamalai iherereye mu Ntara ya Tamil mu Majyepfo y’icyo gihugu bahamya ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze uburezi butarobanura bakabishingira basaba ko yakomeza kuyobora u Rwanda muri manda itaha.
Iguhugu cy’u Rwanda mu mupira w’Amaguru cyamaze gusubira inyuma ho imyanya 21 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa 04 Gicurasi 2015, aho rwavuye ku mwanya wa 73 rukajya ku mwanya wa 94.
Abaturage 270 bo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze bahawe akazi ko kongera inzira y’amazi y’umugezi wa Susa uvuka mu gihe cy’imvura bamaze amezi ane bakora umunsi ku wundi ariko bategereje amafaranga bakoreye none amaso yaheze mu kirere.
Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwasuye ibikorwa by’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe, mu rwego rwo kurushaho gusangira amakuru no kunoza imikoranire kugira ngo umuturage n’igihugu birusheho kugera ku iterambere.
Umuhanzikazi Grace Abayizera wamenyekanye cyane ku mazina y’ubuhanzi ya Young Grace, kuri ubu ari mu maboko ya polisi kuri Police Station ya Gisenyi mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ashinjwa gutanga sheki itazigamiye.
Guverineri w’Uburasirazuba Uwamariya Odette arasaba abaturage bo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza gukora cyane, “buri wese agakora neza ibyo akora kandi akabikora cyane kuko ari cyo cyerekezo Perezida Kagame afitiye Abanyarwanda.”
Abakinnyi 29 bamaze guhamagarwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi, Jonathan McKinstry mu rwego rwo kwitegura umukino w’amajonjora y’igikombe cy’afurika cya 2017 uzahuza U Rwanda na Mozambique tariki ya 14/06/2015 mu mukino uzabera i Maputo.
Inyigo y’Ikigo gishishikariza abikorera gukoresha Umutungo Kamere mu buryo Bunoze (Rwanda Cleaner Production Center/RCPC), igaragaza ko ibigo 20 amafaranga y’u Rwanda byahombye akabakaba miliyari imwe mu myaka itanu ishize.
Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority) kiratangaza ko umucuruzi ucuruza ntahe abakiriya inyemezabuguzi (Factures), aba yiba imisoro yagombaga kujya mu isanduku ya Leta, kuko ngo nta cyizere kiba gihari cy’uko azayitanga.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gukatisha itike yerekeza muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo Gutsinda Ikipe ya Gasabo United ibitego bitatu ku busa byose byinjiye mu gice cya kabiri.
Abaturage bo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze bangirijwe n’imyuzure y’amazi yavuye mu Birunga tariki 26 Gicurasi 2015 bashimye inkunga y’ibikoresho byo mu rugo bashyikirijwe n’umuryango utabara imbabara, Croix Rouge, ariko ngo ni igitonyanga mu nyanja mu gihe bakeneye n’ibyo kurya n’uburyo bwo kubaka ahandi (…)
Mu gihe abahanzi bahatanira amarushanwa ya PGGSS5 ku wa 6 Kamena 2016 bazerekeza mu Karere ka Gicumbi muri ayo marushanwa, Active Group bo kuri ubu bari muri ako karere gusangiza abafana babo ibyo babahishiye kuri uwo munsi.
Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwateye utwatsi icyifuzo cya Bahame Hassan, wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, cyo kuburana ari hanze kuko uwo bareganwa ngo wafatanywe igihanga na we yafunguwe, rwemeza ko akomeza kuburana afunzwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, na bamwe mu bakozi b’akarere kuri uyu wa 2 Kamena 2015 ubwo bari bagiye gukemurayo ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Nyagisozi bakiriwe n’amaganya ya bamwe mu baturage babasaba kubakiza umugabo bavuga ko yigize indwanyi muri ako gace wahigize.
Bitungwa Jibril w’imyaka 45 y’amavuko ari mu maboko ya Polisi poste ya Karangazi guhera kuri uyu wa 01 Kamena 2015 ashinjwa gutema Zimarimbeho Assuman, Umuyobozi w’umusigiti muri santere ya Karangazi amukekaho kumusambanyiriza umugore.
Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko umuti Leta y’Ubumwe yabavugutiye n’ubwo waruraga cyane bihanganye bakawunywa ukaba ari wo watumye bagira amahoro kuko babashije kwiyunga n’ababahemukiye.
Mu karere ka GIcumbi hamaze iminsi ibiri nta muriro w’amashanyarazi uharangwa, none byagize ingaruka ku mitangire ya serivisi zitandukanye zikoresha umuriro w’amashanyarazi zahagaraye
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iIerambere (RDB), cyahuguye abakozi ba Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu nzego zose ku kunoza umurimo bihereyeho ubwabo, bashyira hamwe kugira ngo bazashobore no kwakira neza ababagana.
Ku ishami rya Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, hafungiye abantu 16 bakurikiranweho ubujura bw’inka bwakorewe mu bice bitandukanye by’iyi ntara, by’umwihariko mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Koperative Umwalimu Sacco, Nzagahimana Jean Marie Vianney, mu muhango wo Gushyikiriza ikigega Agaciro miliyoni mirongo ine ( 40,000,000) wabaye kuri uyu wa 2 Kamena 2015, yatangaje ko gutanga bidaturuka ku bwinshi bw’ibintu umuntu afite, ahubwo bituruka ku bukire bw’umutima w’umuntu.
Umugabo witwa Butera Desire wo mu karere ka Rubavu aguye mu mpanuka y’imodoka imutaye mu Kivu, ubwo yaturukaga ku mupaka munini yerekeza mu mujyi wa Rubavu, mu masaha y’isaa tanu zo kuri uyu wa gatatu tariki 3/6/2015.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kirambi ko mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, Ndahimana Théogène, yatawe muri yombi na polisi akuriranyweho kwigabiza ishyamba rya leta akaritemesha atabiherewe uburenganzira.
Uwiringiyimana Divine w’imyaka wabarizwaga mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro yakubiswe n’inkuba ahita apfa.
Bamwe mu baturage bakoze imirimo itandukanye yo kubaka igice cya mbere cy’isoko rya Kivuruga, barishimira ko haricyo byabafashije mu kwiteza imbere kuko amafaranga bakuyemo yabagiriye akamaro.
Nyuma yo kubona umuterankunga w’umudage,igakora urugendoshuri mu budage, ikipe ya Rambura Women F.C ifite icyizere cyo kuzitwara neza aho iyi kipe ivuga ko izagera kure hashoboka mu bihe biri imbere,nyuma yo kubona umuterankunga uyitaho muri byose ikenera.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze barashima ko SACCO Abihuta Kinigi yabafashije kubona inguzanyo zo gushora mu buhinzi n’ubucuruzi babasha kwiteza imbere.
Mu rwego rwo kwibuka Abasportifs (Abakinnyi, Abatoza, Abafana ndetse n’Abayobozi b’Amakipe atandukanye) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda bateguye irushanwa rizitabirwa n’ibihugu bine kuva taliki ya 06 kugeza 07/06/2015
Bamwe mu badepite bagize EALA(East Africa Legistrative Assembly)basuye impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Mahama kuri uyu wa 02 Kamena 2015 bababazwa n’ubuzima impunzi zibayemo bitewe n’amakimbirane abera mu gihugu cyabo.
Abaturage bahagarariye abandi mu karere ka Gasabo bashyikirije inteko ishinga amategeko y’u Rwanda impapuro 90,564 z’abaturage, basaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshiga igena umubare ntarengwa wa manda z’umukuru w’igihugu yavugururwa Perezida Paul Kagame akabasha kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.
Mu kwakira umusanzu ungana na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Koperative Umwarimu SACCO, Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) cyahise cyizeza abarimu bafite imishinga ibyara inyungu, ko nabo bazahabwa igishoro cyo kwiteza imbere.
Abarwaza ndetse n’abarwayi barwariye mu Bitaro bikuru bya Kibungo baravuga ko batorohewe n’ubuzima kubera isuku nke ihari yatewe n’abakozi 73 ba kompanyi “Prominent General Services” bakoraga isuku muri ibi bitaro barahagaritse imirimo kuva kuri uyu wa 01/06/2015 kubera kudahembwa.
Ahagana mu ma saa kumi n’igice kuri uyu wa 01 Kamena, mu Mudugudu wa Gasinga, Akagari ka Gasinga ho mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 17 yuriye ipoto y’umuriro w’amashanyarazi aragwa arapfa.
Mu gihe muri Kaminuza yigenga “Rusizi International University” havugwa amakimbirane ngo akomoka ku bwumvikane buke hagati y’abayishinze, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burabasaba kurangiza ibibazo bafitanye kuko ngo byangiza ireme ry’uburezi bikanatuma abarimu badahembwa.
Abashumba baragirira mu ishyamba rya Gishwati bo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Nyabirasi ho mu Karere ka Rutsiro bivugwa ko bakubise umuntu agapfa none 10 muri bo bamaze gutabwa muri yombi na Polisi mu gihe abandi 4 bagishakishwa.
Abagororwa 1724 bibumbiye kuri Club y’ubumwe n ubwiyunge muri Gereza ya Rubavu basabye ko ingingo ya 101 yo mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ihindurwe Perezida Kagame ashobore kongera gutorwa n’Abanyarwanda.
Umugabo witwa Habamenshi Augustin uzwi ku izina rya Pasiteri wari utwaye imodoka ipakiye imbaho yo mu bwoko bwa Fuso yagonze amazu y’ubucuruzi aherereye mu Kagari ka Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo ho mu Karere ka Rutsiro acibwa na ba nyir’amazu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 ngo babashe gusana ibyangiritse ariko kugeza (…)
Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera batangaza ko kaminuza mpuzamahanga igiye kubakwa mu karere kabo izazamura iterambere ry’abahatuye kuko izatanga akazi, igure umusaruro w’abaturage kandi inafashe abajyaga kwigira kure.
Guhera mu gihembwe cy’ihinga gitaha cya 2015A kizatangira mu kwezi wa Cyenda, amafumbire mvaruganda yifashishwaga n’abahinzi azava ku bwoko butatu bwari busanzwe bumenyerewe agere ku 10.
Mbabazi Francois Umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango, atangaza ko bagiye gushyira ingufu mu kwishyuza ibyangijwe muri Jenoside, ndetse bakanavugurura urwibutso rwa Jenoside ruhubatse. Yabitangaje mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi bazize Jenoside muri aka Karere.