Umurenge SACCO zigiye kwinjira mu ihererekanya mafaranga ryifashisha ikoranabuhanga

Cooperative zo kubitsa no kuguriza amafaranga mu Rwanda zizwi nk’Imirenge sa SACCO zigiye kwinjira mu ihererekanya mafaranga ryifashisha ikoranabuhanga.

Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA) cyahaye uburenganzira sosiyete ya MobiCash isanzwe ikora ibiyanye n’ihererekanya mafaranga ryifashisha kuri telefoni, bwo gufasha abakiriya ba za SACCO aho bari hose kujya babikuza, kubitsa no kohereza amafaranga batiriwe bagana SACCO.

Ubusanzwe uwakeneraga amafaranga muri SACCO yasabwaga kujya ku murenge ariko ubu bazajya babikuza bifashishije telefoni aho aba agents za MobiCash bari.
Ubusanzwe uwakeneraga amafaranga muri SACCO yasabwaga kujya ku murenge ariko ubu bazajya babikuza bifashishije telefoni aho aba agents za MobiCash bari.

Francisca Mukakarangwa, ushinzwe ishami rihuza ibikorwa by’Imirenge SACCO muri RCA, avuga ko ubu buryo buzagira uruhare mu kongera ubukungu ari nako buca kugendana amafaranga mu ntoki.

Agira ati “Ubwo SACCO zigiye gutangira kwegera abantu kugera ku rwego rwo hasi, bizaborohera gukoresha ikoranabuhanga rya MobiCash mu koherezanya no kubitsa amafaranga nko kwishyura muri Rwanda revenue mu buryo buboroheye.”

Yongeraho ko gukoresha MobiCash bizafasha za SACCO kwegera abatari bafitemo amakonti kandi zinakashobora kugira imibare nyayo y’uburyo abazigana bazikoresha.

Ati “Turakangurira abantu gukoresha ikoranabuhanga muri SACCO kugira ngo bashobore kugera kuri serivise bifuza z’amafaranga.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bya SACCO 416 mu mirenge yose, 122 muri byo byamaze kwemera kuzakoresha ubu buryo bukoresha telefoni ari ko butagize umurongo n’umwe wa telefoni bushamikiyeho.

Pascal Nyagahene, umuyobozi wa MobiCash mu Rwanda, avuga ko abazajya bakoresha ubu buryo bazajya babasha kwishyura serivisi zitandukanye z’ibanze, nka RRA, amafaranga ya VISA, umuriro, ikarita ya telefoni no kohereza no kwakira amafaranga. Ati “Dushaka ko abantu benshi bakoresha MobiCash mu gukora ibibanogeye.”

Sosiyete ya MobiCash ibifite abakozi bagera kuri 250 birya no hino mu gihugu batanga serivisi z’amafaranga, aho bafasha abaturage gukoresha ubu buryo. Ubyifuza nta kindi asabwa uretse kwitwaza indangamuntu ye gusa, akajya abitsaho nk’ukoresha konti ya banki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ikoranabuhanga rigomba gukomeza kuba inkingi ya mwamba mu gihugu cyacu na za sacco nk’izi ntizisigare inyuma

Manasseh yanditse ku itariki ya: 18-01-2016  →  Musubize

Ni biza kuyijyamo, none se hasabwa iki, Kuri sacco cg k’umuturage?

Benimana J.Baptiste yanditse ku itariki ya: 18-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka