Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX

Ghana yabaye igihugu cya mbere cyakiriye inkingo za Covid-19 zatanzwe muri gahunda yo kugabana inkingo ku isi izwi nka COVAX.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko indege yari itwaye inkingo ibihumbi magana atandatu (600,000) zo mu bwoko bwa AstraZeneca yageze mu murwa mukuru, Accra kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gashyantare 2021.

Minisiteri ishinzwe amakuru muri Ghana yavuze ko ku ikubitiro hazakingirwa abakora mu byerekeranye n’ubuzima, abasaza barengeje imyaka 60 n’abantu bafite ubuzima bubi.

Abandi bahabwa urukingo ni abatoranyijwe mu bayobozi, abagize inteko ishinga amategeko, abakora mu bucamanza, abashinzwe umutekano, abayobozi b’amadini, abakozi mu nzego nkuru zitandukanye n’abarimu.

Itangwa ry’urukingo rije mu gihe umuyobozi wa OMS, Tedros Ghebreyesus, tariki 21 Gashyantare 2021 yanenze ibihugu bikomeye bigirana amasezerano n’inganda zikora inkingo za COVID-19, ayo masezerano akabangamira andi aba yaremejwe binyuze muri COVAX, yo gusaranganya inkingo mu bihugu byose byaba ibikize n’ibikennye.

Umushinga Covax watangiye gusaranganya izo nkingo mu rwego rwo gukumira ubusumbane hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye bidafite ubushobozi bwo kwigurira inkingo.

Uyu mushinga ufite intego yo gusaranganya inkingo zibarirwa muri miliyari ebyiri ku isi hose mbere y’uko umwaka urangira.

Ghana, igihugu gituwe n’abantu basaga miliyoni 30, cyatoranyijwe nk’ahantu ha mbere hagomba kugezwa inkingo z’ubuntu nyuma y’uko Ghana yerekanye ubushake bwo kuzikwirakwiza mu baturage no kuzuza ibisabwa na Covax.

Covax iravuga ko mu cyumweru gitaha inkingo zizagezwa no ku muturanyi wa Ghana ari we Cote d’Ivoire.

Muri Ghana baritegura gutangira gukingira mu cyumweru gitaha, bahereye ku bakozi bashinzwe ubuzima, abantu barengeje imyaka 60, abafite ibibazo by’ubuzima byihariye, n’abayobozi bakuru.

Urukingo rwa coronavirus rwagejejwe Accra, rwahimbwe n’ikigo cyo mu Buhinde kitwa Serum Institute of India, rutunganywa n’ikigo gikora imiti n’inkingo kitwa AstraZeneca gifatanyije na Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.

Urwo rukingo rwemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ndetse ngo ntabwo rugiye gutangwa muri Ghana mu buryo bw’igeregeza.

Inkingo zirimo koherezwa hirya no hino mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere nka Ghana ni igikorwa giterwa inkunga n’abagiraneza.

Usibye kugura no gusaranganya inkingo, abafatanyabikorwa b’umushinga Covax bafite na gahunda yo gufasha abayobozi bo mu bihugu zoherezwamo, batanga amahugurwa ku bazakingira abaturage, gushaka ububiko buboneye n’uburyo byo kuzigeza ku baturage zitangiritse.

Ibihugu byinshi byateye imbere, byari bimaze igihe bitangiye gukingira abaturage babyo, byatunzwe agatoki ko byashyugumbwe mu gutumiza cyangwa kugura inkingo zirenze izo byari bikeneye.

Hagati aho ariko byinshi muri ibyo bihugu byihutiye gutumiza inkingo mu bigo bizicuruza mbere yo kumenya niba izo nkingo zifite ubushobozi bwo gukingira coronavirus.

BBC yatangaje iyi nkuru iravuga ko ibyo bihugu byabikoze bisa n’ibirimo kwigeragereza amahirwe mu gutumiza inkingo zitandukanye kugira ngo birebe byibuze ko zimwe muri zo zatanga umusaruro.

U Bwongereza bwatumije inkingo zibarirwa muri miliyoni 400, ku buryo byanze bikunze igihugu kizasigarana inkingo nyinshi mu bubiko, ariko ngo kiteguye kuzaziteramo inkunga ku bihugu bikennye cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye amakuru meza mutugezah

Kanani etsien yanditse ku itariki ya: 27-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka