Musanze: Abana basaga ibihumbi 182 barimo gukingirwa indwara zitandukanye

Ababyeyi b’abana bafite kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 15 bo mu Karere ka Musanze, barishimira ko ibyago byo kuba indwara z’ubuhumyi n’inzoka zo mu nda ku bana bigiye kugabanuka, babikesha inkingo batangiye guhabwa.

Abana barimo guhabwa inkingo zitandukanye zirimo n'izibarinda inzoka zo mu nda
Abana barimo guhabwa inkingo zitandukanye zirimo n’izibarinda inzoka zo mu nda

Ni muri gahunda y’Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana iri gukorerwa mu gihugu hose kuva tariki 22 Gashyantare 2021. Mu Karere ka Musanze, abana bari muri icyo kigero biga, barimo gukingirirwa mu bigo by’amashuri, mu gihe abatiga babasanga mu midugudu iwabo.

Uwituze Juliette, umubyeyi w’abana babiri barimo umwe ufite imyaka itatu n’undi w’imyaka itandatu, avuga ko bigiye gutuma bagira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Ibi binini abana bacu bari guhabwa ntabwo ari buri muturage wese washobora kumenya aho abikura aramutse atekereje kubyigurira. Ubu abana banjye bamaze gukingirwa, bibongereye amahirwe yo kurushaho kugira imikurire myiza izira indwara zirimo n’inzoka zo mu nda zakundaga guhora zibabuza amahoro. Ndashima Leta ko iba yatekereje gufasha abaturage muri gahunda nk’izi zituma abana bacu barushaho kugira ubuzima buzira umuze.

Abajyanama b’ubuzima n’inzego z’ibanze kuva ku imasibo, inzego zishinzwe ubuzima n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri mu Karere bakaba barimo gufatanya muri icyo gikorwa, aho abo bana bahabwa ibinini hagendewe ku kigero barimo.

Ni gahunda iri gukorwa mu buryo budasanzwe kubera ko u Rwanda ruhanganye n’ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19.

Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, agaruko ku buryo birimo gukorwa.

Ati “Abana biga bari gukingirirwa ku mashuri, noneho abakiri bato n’abatari kwiga abajyanama b’ubuzima bakagenda urugo ku rundi bakabakingirira iwabo, ari nako banapima imikurire bakanaboneraho kuganiriza ababyeyi uko bakwiye kugira uruhare mu kwita ku mikurire y’abana na gahunda yo kuboneza urubyaro”.

Kmanzi Axelle aha abana ibinini bibakingira inzoka zo mu nda biga ku Ishuri ribanza rya Kabwende mu Murenge wa Kinigi
Kmanzi Axelle aha abana ibinini bibakingira inzoka zo mu nda biga ku Ishuri ribanza rya Kabwende mu Murenge wa Kinigi

Uwo muyobozi asaba ababyeyi kutavutsa abana amahirwe yo guhabwa izo nkingo, ariko by’umwihariko barushaho kugira isuku umuco, kuko ari bwo n’inkingo bahabwa zigira akamaro.

Yagize ati “Dusaba ababyeyi kwitabira iyi gahunda yo gukingira abana no gukurikirana ko bahawe ibinini birimo n’ibya Vitamini A, kuko bihari kandi bihagije kugira ngo bifashe abana gukura neza. Ariko kandi bakomeze no kunoza isuku yo mu ngo no ku mubiri, kugira ngo izi ndwara z’inzoka zo mu nda mu by’ukuri n’ubwo tuzirinda dukoresheje ibinini, abaturage baramutse bitoje umuco w’isuku ihamye, izo ndwara ntaho zamenera”.

Biteganyijwe ko abana bo mu Karere ka Musanze bagera ku 182,219 ari bo bazakingirwa, muri abo harimo abagera ku 5,435 bafite kuva ku mezi 6 kugeza kuri 11 bari guhabwa Vitamini A y’ikinini gifite ibara ry’ubururu, igira uruhare mu kurinda ubuhumyi no gutuma imikurire y’umwana irushaho kuba myiza.

Hari kandi abana bagera ku 38.684 bafite kuva ku mezi 12 kugeza ku mezi 59 na bo bari guhabwa Vitamini A y’ikinini gifite ibara ritukura hakiyongeraho n’ikinini cya Mebendazole kivura inzoka zo mu nda.

Ni mu gihe abandi bana bagera ku 138.100 bafite kuva ku myaka 5 kugeza ku myaka 15 bo bari guhabwa ibinini byitwa Albendazole nabyo bivura inzoka zo munda.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bahagurukiye gukurikirana uko gahunda yo gukingirana yubahirizwa
Abayobozi mu nzego zitandukanye bahagurukiye gukurikirana uko gahunda yo gukingirana yubahirizwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka