Uko wakwita ku ruhu rwo mu maso wifashishije ipapayi n’urunyanya bihiye

Ipapayi ni urubuto rukundwa n’abantu benshi kuko ruraryoha kandi rugira n’akamaro gakomeye kimwe n’izindi mbuto zitandukanye, ariko akamaro k’ipapayi ntikagarukira mu kuyirya gusa, ahubwo ikoreshwa no mu kwita ku bwiza n’ubuzima bw’uruhu rwo mu maso.

Urunyanya rutuma uruhu rwo mu maso rumererwa neza rukazana itoto
Urunyanya rutuma uruhu rwo mu maso rumererwa neza rukazana itoto

Ni kimwe n’urunyanya, hari abazi ko ari ikirungo gikoreshwa mu gutegura amafunguro atandukanye no kurukoresha mu mboga ziribwa ari mbisi (salads), ariko narwo rugira akamaro gakomeye mu gutuma uruhu rwo mu maso rugira ubuzima bwiza.

Kugira ngo umuntu ategure neza urunyanya agiye kwisiga mu maso, nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://sympa-sympa.com/, ni ugufata urunyanya ruhiye neza, rufite umutobe uhagije kandi rutangiritse, ukarukamuramo umutobe warwo, ukawuvanga n’ibiyiko bibiri bya ‘bicarbonate de sodium’, nyuma ukabisiga ku ruhu bikamaraho nibura iminota icumi nyuma ukabikaraba n’amazi meza.

Iyo urunyanya ruhiye neza ruba rwifitemo vitamine B9, ikuraho udukovu tw’umukara dukunda kuza ku ruhu rwo mu maso, vitamine A irinda uruhu kumagara, vitamine K ituma uruhu rusa neza, vitamine H na zinc zifasha uruhu gusa n’urwiyuburura.

Mu runyanya kandi habonekamo ubutare bwa ‘potassium’, ‘calcium’ na ‘choline’ byose bituma uruhu rumererwa neza.

Kuri urwo rubuga kandi basonura uko wakoresha ipapayi ivanze n’umutobe w’indimu mu kwita ku ruhu rwo mu maso.

Ubundi ngo ipapayi ni nziza ku buzima bw’uruhu kuko ikungahaye cyane kuri ‘vitamine A’, ikaba inagira ikitwa ‘papaïne’ gifasha mu kuvanaho uruhu rwamaze kwangirika rutagifite icyo rumaze (cellules mortes de la peau), igasubiza uruhu itoto bitewe n’uko yigiramo ibyitwa ‘acides a-hydroxylés (AHA)’ byinshi.

Ipapayi nayo ifasha uruhu rwo mu muso kuko yifitemo bwinshi rukenera
Ipapayi nayo ifasha uruhu rwo mu muso kuko yifitemo bwinshi rukenera

Iyo ipapayi ivanzwe n’umutobe w’indimu bikuraho udukovu dusa n’amabara aba yaje ku ruhu rwo mu maso, igatuma uruhu rugira itoto, rugasa neza. Uko bitegurwa ni ugufata ikiyiko kimwe cy’ipapayi inombye neza bakavanga n’ibitonyanga bine by’umutobe w’indimu, bakavanga, nyuma umuntu akisiga iyo mvange ku ruhu rwo mu maso, bikamaraho iminota hagati y’icumi na cumi n’ibiri(10-12Min). Nyuma agakaraba mu maso n’amazi meza kandi adashyushye.

Ku rubuga https://chasseursdastuces.com, bavuga ko urunyanya ari umuti woroshye umuntu wese yabona iwe mu rugo ugafasha kwita ku ruhu rwe rwo mu maso. Bavuga ko ibigize urunyanya biruha imbaraga zo gukiza ibibazo bitandukanye byibasira uruhu cyane cyane urwo mu maso.

Kuri urwo rubuga bavuga uko umuntu ashobora gufata urunyanya ruhiye akarushishura nyuma agasiga igishishwa cyarwo mu maso, akajya abikora atyo kenshi, ibyo ngo uretse kuba birinda uruhu, binatuma ruhorana itoto.

Kuri urwo rubuga kandi, bavuga ko ipapayi ifasha mu gukesha uruhu rwo mu maso, ikarukiza ibishishi. Icyo bisaba ngo ni ugafata ipapayi nto, ukayihata, ukayivanga n’amata makeya, nyuma ukavanga n’ubuki n’ifu y’ingano nkeya, ukabivangira mu kintu bigasa n’ibikoze igikoma gifashe cyane, ugasiga ku ruhu rwo mu maso bikamaraho iminota ir hagati ya 20-30 ukabona gukaraba n’amazi n’isabune.

Ibyo ngo bituma uruhu rwo mu maso rugira ubuzima bwiza rukanasa neza, gusa ngo bisaba kubyisiga kenshi kugira ngo bitange umusaruro ukenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwiriwe Ese Umuntu akoresheje kensafi mandazy konayo irimo bicarbonate of soda haringaruka byateza kuruhu

Alias yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Bicarbonate bavanga muru nyanya nibiki? Wayikutahe see??

Alias yanditse ku itariki ya: 23-02-2021  →  Musubize

Bicarbonate ntituzi aho igutirwa ntitunayizi mudufashije mwaturangira

Murakoze

Josiane yanditse ku itariki ya: 2-03-2021  →  Musubize

Bicarbonate(Baking soda mu cyongereza) Muri supermarket zibamo rwose,muzarebe aka limentation kaba munsi ya T2000 ibamo igura 400

Bebe yanditse ku itariki ya: 9-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka