Icukumbura: Ni nde wagize uruhare mu iyicwa rya Ambasaderi w’u Butaliyani?

Kuva tariki ya 22 Gashyantare 2021, ibinyamakuru bitandukanye ku isi biravuga urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio, umurinzi we Iacovacci, n’umushoferi wari ubatwaye witwa Mustapha Milambo. Bishwe mu masaha ya saa yine n’iminota 15 mu gace ka Nyiragongo ahazwi nka 3 Antennes.

Ambasaderi Luca Attanasio yiciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Ambasaderi Luca Attanasio yiciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ni mu birometero bibarirwa mu icumi uvuye mu mujyi wa Goma ugana muri Territoire ya Rutshuru aho yari ajyanye n’abakozi b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) gusura ikigo cy’ishuri giterwa inkunga n’uyu muryango mu kugaburira abana ku ishuri.

Mu rugendo rwe ruva i Goma rwerekeza i Rutshuru, Ambasaderi Luca Attanasio, uretse umurinzi we, yari kumwe n’abandi bantu batatu bose bakaba batandatu mu modoka ebyiri za PAM zitari zifite ubundi burinzi buziherekeje cyangwa ngo babimenyeshe ubuyobozi bwa Leta ngo bubacungire umutekano.

Mu minota mike banyuze mu duce nka Munigi, Kanyarucinya berekeza Kirimanyoka munsi y’ikirunga cya Nyiragongo mu muhanda w’igitaka ku mpande ukikijwe n’ibiti by’inturusu, ni ho hari hihishe igico cy’abantu 8 barasa umushoferi imodoka zirahagarara bakuramo abari bazirimo barabirukankana ku musozi bashaka kubajyana mu ishyamba ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Ni ibikorwa bisanzwe bikorwa n’imitwe yitwaza intwaro mu gushimuta abantu bakabajyana mu ishyamba hanyuma imiryango yabo ikakwa amafaranga bakarekurwa.

Icyakora aba barwanyi ntibyabahiriye kuko umurinzi wa Ambasaderi Luca Attanasio yarashe ababateye bigatuma haba kurasana kugeza abarinzi ba pariki bari hafi batabaye ndetse n’ingabo za FARDC zirahagoboka abarwanyi bahungira mu birunga.

Uretse umushoferi Mustapha Milambo wahise agasiga ubuzima, ubuyobozi bw’u Butaliyani butangaza ko umurinzi wa Ambasaderi na we yahise ahagwa naho Ambasaderi warashwe yihutanwa kwa muganga mu mujyi wa Goma, ari ho yaje gupfira.

Ubuyobozi bwa Leta ya RDC buvuga ko Ambasaderi atari yamenyesheje urugendo rwe ngo acungirwe umutekano, ndetse Congo ikavuga ko urupfu rwa Ambasaderi rwabazwa abarwanyi b’umutwe wa FDLR ukunze kuba mu bice bya Nyiragongo.

Gen Abba Van uyobora Polisi agira ati “Igisirikare na Polisi ntabwo bari bafite amakuru ko Ambasaderi ari hano.”

Gen Abba Van avuga ko iyo bamenya ko Ambasaderi yari kujya muri Rutshuru bari kumushyiriraho uburinzi no kugenzura ko inzira imeze neza.

Mu gihe benshi bibaza ku bagize uruhare ku rupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani, ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke bugaragaza ko agace yarasiwemo gasanzwe gakorerwamo n’umutwe witwaje intwaro wa Nyatura Turarambiwe ugizwe n’insoresore zivuga ikinyarwanda ndetse zikorana n’umutwe wa FDLR.

Amakuru Kigali Today yashoboye kumenya avuye mu baturage batuye mu gace Ambasaderi yarasiwemo, yemeza ko gakorerwamo n’abarwanyi ba Nyatura ariko bakorana n’itsinda rya FDLR/Foca riyobowe na Sergent Major Gaston ufite ibirindiro ahitwa mu Mwaro hafi ya Kibumba.

Iri tsinda (section) ni ryo riyobora umuhanda wa 3 antennes, Kirimanyoka, Kanyamahura, Ruhunda kugera mu Mwaro, ndetse bagakora n’ibikorwa byo gushakisha amafaranga ava mu bikorwa byo gusoresha imodoka zikora ubucuruzi ziwugendamo hamwe no gushimuta abantu bakagaruka imiryango yabo imaze gutanga akayabo.

Iri tsinda rikuriwe n’inzego zitandukanye muri FDLR riyobowe na Col Ruhinda ubu ubarizwa ahitwa Ruhunda ku ka Primus akaba yungirijwe na Lt Col Guillaume bombi bakuriye itsinda rya CRAP rishinzwe iperereza mu mutwe wa FDLR.

Aba baturage bavuga ko n’ubwo Ambasaderi n’umurinzi we hamwe n’umushoferi bapfuye ngo no ku ruhande rw’abateye hari abakomeretse n’ubwo bahise bahunga.

Aya makuru avuga ko abari bakoze igico bari abarwanyi umunani
harimo batanu ba FDLR na batatu ba Nyatura Turarambiwe iyoborwa Col Niyonzima ufite ibirindiro ahitwa Bwisha.

Uretse kuba Leta ya RDC yatunguwe n’uruzinduko rwa Ambasaderi mu gace kabarizwamo imitwe myinshi yitwaje intwaro atabivuze, Leta y’u Butaliyani yatangaje ko izohereza itsinda rizaza gukora iperereza ku iyicwa rya Ambasaderi wabo.

Naho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Luigi Di Maio, yatangaje ko ubwicanyi bwa Ambasaderi butarasobanuka kandi bashaka ko bishyirwamo imbaraga bakagaragarizwa abagize uruhare mu rupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio.

Yagize ati «Twamaze gushyiraho uburyo bwo kuzana umurambo, Minisitiri w’Intebe Draghi n’abagize Guverinoma barimo kwihanganisha umuryango we hamwe n’umurinzi we.”

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2021 nibwo indege y’igisirikare cy’u Butaliyani yageze ku kibuga cy’indege cya Goma gutwara imirambo ya Ambasaderi Attanasio n’umurinzi we.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yasuye umuryango wa Ambasaderi w’u Butaliyani ndetse yizeza uwo muryango ko bagiye gushyira imbaraga mu gushaka no kugaragaza ababigizemo uruhare.

Nyuma yo gusura uwo muryango, Perezida Tshisekedi yahise atumizaho inama y’umutekano yiga ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RDC kweli ni iyindi si.

Jean yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka