Urukiko rwategetse umugabo kwishyura umugore we Miliyoni 7 FRW kubera imirimo yo mu rugo yakoze

Urukiko rw’i Beijing mu Bushinwa rwategetse umugabo guha umugore we indishyi y’ama ‘yuan’ ibihumbi mirongo itanu (50.000) angana n’Amadolari 7,700 (abarirwa muri miliyoni 7 mu mafaranga y’u Rwanda) kubera imirimo yagiye akora mu rugo mu myaka itanu bamaze bashakanye kandi akaba atarishyuwe.

Mu Bushinwa umugore amara amasaha abarirwa muri ane ku munsi akora imirimo itishyurwa
Mu Bushinwa umugore amara amasaha abarirwa muri ane ku munsi akora imirimo itishyurwa

Urwo rubanza rwateje impaka nyinshi ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga za interineti, impaka zikaba zatewe n’agaciro kahawe imirimo yo mu rugo, bamwe bavuga ko amafaranga yagenewe uwo mugore nk’indishyi ari makeya cyane. Urwo rubanza rwaciwe nyuma y’uko aho mu Bushinwa hasohotse igitabo cy’amategeko mbonezamubano gishya.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko z’urukiko, umugabo wiswe Chen yatanze ikirego cyo gusaba gatanya mu mwaka ushize ashaka gutandukana n’umugore we wiswe Wang, basezeranye mu 2015.

Mu ntangiriro uwo mugore ntiyashakaga ibyo gutandukana, ariko nyuma aza gusaba indishyi yo mu buryo bw’amafaranga, avuga ko Chen atigeze amufasha mu mirimo yo mu rugo ndetse no mu nshingano zo kwita ku mwana wabo w’umuhungu.

Urukiko rwo mu Karere ka Fangshan muri Beijing, rwaciye urubanza ruzirikana ibyo uwo mugore yasabye, rutegeka umugabo kujya amuha indezo ya buri kwezi y’ama ‘yuan’ 2000 ndetse akanamuha ama ‘yuan’ 50.000 nk’indishyi z’imirimo yo mu rugo yakoze muri iyo myaka bari bamaze bashakanye.

Umucamanza wari uyoboye iburanisha muri urwo rubanza, yabwiye abanyamakuru ko iyo abashakanye batandukanye, habaho kugabana umutungo bahuriyeho ufatika, naho imirimo yo mu rugo ikaba iri mu bigize agaciro k’umutungo udafatika (intangible property value).

Urwo rubanza rwaciwe hashingiwe ku gitabo cy’amategeko mbonezamubano gishya cy’aho mu Bushinwa cyasohotse muri uyu mwaka wa 2021. Muri icyo gitabo cy’amategeko mbonezamubano gishya, umwe mu bashakanye mu gihe habayeho gatanya, yemerewe gusaba indishyi niba yumva ari we ufite inshingano nyinshi zo kurera abana, ku bantu bakuze cyane bafitanye amasano cyangwa se no gufasha abo bashakanye mu kazi kabo.

Urwo rubanza rwavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Weibo’ ikoreshwa mu Bushinwa, rurebwa kuri urwo rubuga inshuro zisaga Miliyoni 570.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko kwishyura uwo mugore ama ‘yuan’ 50.000 mu myaka itanu ari nko gusuzugura akazi ko mu rugo, kuko ngo ari makeya cyane.

Umwe muri abo bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati “Mbuze icyo mvuga, akazi umugore akora mu rugo bisa n’aho kadahabwa agaciro, ama ‘yuan’ 50.000 ni makeya cyane. Muri Beijing, gushaka umuntu ukurerera umwana gusa mu mwaka umwe bigusaba kumwishyura arenga ama ‘yuan’ 50.000".

Abandi bavuze ko abagabo bagombye kujya bagira uruhare mu mirimo yo mu rugo na mbere hose. Mu gihe hari n’abibutsaga abagore ko na nyuma ya gatanya bagomba gukomeza bagakora, aho hari abanditse bati "Bagore, mujye mwibuka iteka kuba abantu badashingira ubuzima bwanyu ku bandi bantu, ntimukareke gukora na nyuma yo gutandukana n’abo mwashakanye, mugomba kwishakira inzira zo gusohoka mu bibazo".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka