Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yemerera ibigo by’amashuri kwimura abana biga mu mashuri y’incuke(gardienne/nursery) n’ubwo batize neza mu mwaka ushize biturutse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Gusa hari ibigo birimo icyitwa ‘La Colombière’ gikorera ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, cyo cyahisemo kubatangiriza aho bari bageze nk’uko byakozwe ku mashuri abanza n’ayisumbuye.

MINEDUC ivuga ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye mu mwaka wa 2020 abanyeshuri batiga uko byari biteganyijwe, abiga mu mashuri abanza bazasubira inyuma aho bari batangiriye muri 2020 bakabanza kurangiza umwaka wose mbere yo gukomereza ku mwaka ukurikiyeho.

Icyakora ku mashuri y’incuke(maternelle) ho MINEDUC yemerera ibigo kwimura abana ku buryo uwari mu wa mbere ajya mu wa kabiri, uwari mu wa kabiri ajya mu wa gatatu, uwari mu wa gatatu agatangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Ikigo La Colombière cyo kivuga ko cyanze kwimura abana b’incuke bacyigamo ku mpamvu zo kugira uburezi bufite ireme, nk’uko Umuyobozi w’iryo shuri, Martine Umubyeyi, yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Umwana wacu wo muri ‘maternelle’ aba atandukanye n’uw’izindi ‘matenelle’, twavuze tuti ‘ese uwo mwarimu uzaniye umwana wimutse, arahera hehe amwigisha! Kuva ‘La Colombière’ yabaho ntabwo tujya dupfunyikira abantu amazi(kubasondeka).”

Uyu muyobozi w’ishuri avuga ko yabiganirije Ministiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine nyuma yo kubimenyesha ababyeyi, ndetse agakeka ko hari bamwe bahise bajyana abana kwiga ahandi.

Ibi uyu muyobozi w’ishuri yaketse ni byo, kuko hari ababyeyi babwiye Kigali Today ko icyemezo cy’iryo shuri kitabashimishije, bamwe bakaba bavuga ko bagiye kuregera Minisiteri y’Uburezi.

Umwe muri abo babyeyi avuga ko umwana we w’imyaka itanu wari urangije kwiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri y’incuke, ubu yari kuba agiye mu mwaka wa gatatu waho, none ngo kuguma mu wa kabiri biramudindiza bizatume yiga ari mukuru cyane.

Uwo mubyeyi w’umugabo avuga ko babonye inkuru yanditswe kuri Kigali Today, aho Minisiteri y’Uburezi yavuze ko abana bo muri ‘maternelle’ bashobora kwimuka, ariko ko babibwiye ubuyobozi bw’ishuri rya ‘La Colombière’ bumva ntibabikozwa.

Yagize ati “Uwo muyobozi w’ishuri yatubwiraga ko ari porogaramu(gahunda) ya MINEDUC yo kutimura abana, noneho se ko ibyemera arishyiriraho gahunda ya nde? Turashaka uburyo twakwandikira Minisitiri w’Uburezi wenda turebe”.

Ikindi kigo cyirinze gupfa kwimura abana ni icyitwa Orion School gikorera ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, ariko cyo ntabwo cyabashubije inyuma bose, ahubwo cyabanje kubakorera isuzumabumenyi ryo kureba niba umwana yakwimuka cyangwa yaguma aho yari ari ubushize.

Umukozi wa Orion School witwa Shallom Kwizera yagize ati “Ntabwo bose baba bari ku rwego rumwe (n’ubwo baba bigana mu ishuri rimwe), ntabwo ari ugupfa kubimura, ureba nyine umwana ufite icyo azi ukaba ari we wimura”.

Kwizera avuga ko byaturutse ku babyeyi babona abana babo bakiri inyuma, bakaba ari bo bisabira ubuyobozi bw’ishuri kwirinda kubimura.

Mu mashuri yimuye abana b’incuke bose harimo APACOPE riri ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge, rivuga ko nta mpamvu yo gutinza umwana mu gihe biba bizwi ko amashuri y’incuke ari ayo kumutegura gusa.

Umwe mu barimu bo kuri APACOPE akaba n’umubyeyi uharerera, Assiel Niyikora, avuga ko abana bose bo muri ‘maternelle’ bimutse mu rwego rwo gutanga umwanya ku baza gutangira.

Niyikora ati “Umwana wanjye avuye muri ‘maternelle’ ya kabiri agiye mu ya gatatu, ikigo cyanze kwimura abana rwose cyakoze amakosa kuko hazabaho umubyigano mu mashuri y’incuke, ikindi ni uko uba urimo gutuma umwana azatangira amashuri abanza akuze cyane”.

Urugero rw’ubukure rw’umwana Minisiteri y’Uburezi ifata ko agomba gutangiriraho kwiga amashuri abanza ni imyaka itandatu, mu gihe uwarengeje imyaka irindwi aba yatangiye gukererwa kwiga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Uburezi, Salafina Flavia yabwiye Kigali Today ko batigeze bategeka abayobozi b’amashuri y’incuke kwimura abana cyangwa kubarekera mu mashuri bigagamo, ariko ko bagomba kwita ku myaka y’ubukure umwana afite, kugira ngo atazatangira amashuri abanza akererewe.

Salafina akavuga ko ibijyanye n’amashuri y’incuke birinze kubyinjiramo cyane, kuko n’ubusanzwe ari ayo gutegura umwana uba utarageza igihe cyo gutangira kwiga, ariko asaba ko habaho ubwumvikane bw’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ayo mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka