Nyagatare: Abahinzi bifuza ko imbuto y’ibigori ya RHM yakorerwa ubushakashatsi

Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bifuza ko imbuto y’ibigori bituburirwa mu Rwanda ya RHM yakomeza gukorwaho ubushakashatsi kuko hari aho yeze nabi.

Imbuto y'ibigori ya RHM yagaragaje ibibazo ku buryo bifuza ko yakongera gukorwaho ubushakashatsi
Imbuto y’ibigori ya RHM yagaragaje ibibazo ku buryo bifuza ko yakongera gukorwaho ubushakashatsi

Umuhinzi mu mudugudu wa Nsheke Akagari ka Nsheke, mu Murenge wa Nyagatare avuga ko igihembwe cy’ihinga gishize yateye imbuto ya RHM 1407 ku buso bungana na hegitari imwe y’ubutaka, ibigori ngo byakuze neza ariko haza kubaho ikibazo cy’izuba bigitangira guterera nyuma haboneka imvura nyinshi uko byagendaga bikura.

Iryo hindagurika ry’ibihe ngo ryatumye ibigori byera insingane, ku buryo hari ibyumye mbere y’ibindi.

Mu gusarurra ngo yaje gusanga mu bigori bye harimo ibyaboze bihereye mu gitiritiri akeka ko ari imbuto ifite ikibazo.

Ati “Iyo mbuto ni ubwa mbere nari nyihinze ariko urebye mu by’ukuri yari yeze neza cyane nteganya umusaruro mwinshi. Gusa natunguwe no gusanga bimwe mu bigori byaraboze nkeka ko byaba ari imbuto ifite ikibazo”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko ubusanzwe imbuto zituburirwa mu Rwanda ari nziza kuko zifite umusaruro mwinshi kurusha n’izaturukaga hanze y’igihugu.

Icyakora yongeraho ko hari zimwe zikwiye gukomeza gukorerwa ubushakashatsi kuko zigaragaza ibibazo.

Agira ati “Mu by’ukuri imbuto zacu ni nziza cyane ariko iza RHM ubushakashatsi kurizo bwakomeza kuko hari abahinzi bagiye bambwira ko zifite ibibazo bijyanye n’indwara”.

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe imbuto, Rwebigo Daniel, avuga ko indwara z’imbuto ahanini zishobora guterwa n’ihindagurika ry’ibihe ndetse no kudasimburanya imbuto.

Ati “Tuzabanza dukurikirane tumenye impamvu yaba yarateye icyo kibazo kuko ushobora gusanga atari icy’imbuto ahubwo ari ukudahinduranya imbuto mu murima cyangwa giterwa n’ihindagurika ry’ibihe. Bishobora guterwa n’imvura nyinshi yaguye mu gace itari isanzwe ndetse n’ubushyuhe bigatuma indwara z’uruhumbu ziba nyinshi”.

Yongeraho ko imbuto za RHM ziri mu moko ane harimo izihingwa mu misozi miremire n’izihingwa mu migufi.

Rwebigo avuga kandi ko nyuma y’igenzura rizakorwa, ngo hazarebwa inama yahabwa abahinzi hagendewe ku miterere y’agace kuko hari uduce tw’imisozi migufi tubona imvura nyinshi kubera kwegera agace k’imisozi miremire.

Umuhinzi akaba anabizobereyemo, Buraho Jean Sauveur, avuga ko akurikije uko yabonye amafoto y’ibigori byarwaye bishobora kuba ari indwara y’imvura (Maize Fusarium) iterwa n’imihindagurikire y’ikirere, aho ikigori gishobora kubona imvura mu gihe cyari gikeneye izuba.

Ikindi ngo nanone ishobora guturuka mu butaka bitewe no kudahindaguranya imbuto cyangwa kudakura ibisigazwa by’ibigori mu murima mbere yo kongera guhinga.

Agira ati “Iriya ndwara ku bahinzi babizi barayirinda, icya mbere ni uguhinduranya imbuto mu murima ntihahoremo ibigori gusa ahubwo bakabisimburanya n’ibinyamisogwe cyangwa ibinyabijumba”.

Akomeza agira ati “Ikindi ni ugukuramo ibigorigori mbere yo kongera gutera imbuto, ariko nanone hashobora no kwifashishwa imiti irwanya imvura nyinshi nka Rudomir”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka