Sosiyete ya ‘Apple’ igiye gukora imodoka zitwara ubwazo

Sosiyete ya Apple ngo yaba yaratangiye gushaka aho igura ‘lidar sensors’ zazakoreshwa mu modoka zayo zitwara ubwazo zikoresha umuriro w’amasahanyarazi nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Abanyamerika rutangaza amakuru ajyanye n’ubukungu (Bloomberg).

Apple yatangiye umushinga wo gukora imodoka zitwara
Apple yatangiye umushinga wo gukora imodoka zitwara

Nk’uko bisanzwe ku modoka nyinshi zitwara ubwazo n’izindi zikorwa ku buryo bwihariye, izo ‘lidar sensors’ zifasha mu kumenya intera iri hatati yayo n’abantu, ibintu cyangwa n’izindi modoka. Iryo koranabuhanga kandi rikoreshwa n’ahandi nko muri za Iphone zimwe na zimwe.

Iyo sosiyete ya Apple y’Abanyamerika, ubu ngo imaze kuganira na kompanyi zitandukanye zicuruza iryo koranabuhanga rya ‘Lidar sensors’ kuko yo nk’uko bitangazwa na Bloomberg ku makuru ikura muri ‘Apple’, yamaze gutegura ibisabwa byose, mu gukora izo modoka zitwara ubwazo, ku buryo ngo zishobora kuzasohoka nko mu myaka itanu iri imbere.

Urwo rubuga kandi rutangaza ko mu mezi ashize, sosiyete ya ‘Apple’ yagiranye ibiganiro n’inganda zitandukanye zikora imodoka, kugira ngo ziyikorere imodoka zifite ibirango bya Apple (Apple- branded).

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, ikinyamakuru cyo muri Korea y’Amajyepfo cyatangaje ko Apple yari mu biganiro n’uruganda rwa Hyundai kugira ngo ibakorere imodoka nziza ya ‘Apple’ mu gihe cy’umwaka, ariko Hyundai ngo yanze iby’ibiganiro.

Ni kimwe n’uruganda rwa Nissan, mu cyumweru gishize rwatangarije umunyamakuru wa ‘Business Insider’ ko nta biganiro rwagiranye na Apple bijyanye n’ikorwa ry’izo modoka zitwara ubwazo, nubwo hari amakuru avuga ko ibyo biganiro byabayeho.

Umuvugizi wa Nissan yagize ati “Nubwo bimeze bityo ariko, Nissan ihora yiteguye kuba yagira ubufatanye mu kwihutisha impinduka nziza mu nganda zikora imodoka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka