Amabwiriza agenga ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga aracyigwaho - RURA

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasobanuye ko umushinga w’amabwiriza agenga ibigo bikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga (e-Commerce) ukirimo kwigwaho, RURA ikaba ivuga ko ibyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’ayo mabwiriza atari byo.

Ubucuruzi bukorwa hifashishije ikoranabuhanga bugiye gushyirirwaho amabwiriza abugenga
Ubucuruzi bukorwa hifashishije ikoranabuhanga bugiye gushyirirwaho amabwiriza abugenga

RURA itangaje ibi nyuma y’uko hari abagaragaje ko ibi byemezo byari byakwirakwijwe bizagira ingaruka zikomeye ku bucuruzi bw’ amasosiyete mato n’aciriritse acyiyubaka.

Abaturage batari bishimiye uyu umushinga barimo benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakaba bavugaga ko aya mabwiriza azadindiza ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga usanga bukiri kwiyubaka.

Mu itangazo ryo kuwa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2021, RURA yagize iti: “Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha abantu bose ko umushinga w’amabwiriza agenga ibigo bikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, cyane cyane abatanga servisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya babitumiza, ukiri ku rwego nyunguranabitekerezo, bityo rero uwo mushinga urimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambanga zitandukanye no mu binyamakuru bitandukanye, utagomba gufatwa nk’aho watangiye kubaharizwa.”

RURA ivuga ko icyabaye ari inama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’ibigo bikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, mu rwego rwo kungurana no gukusanya ibitekerezo byayo bizashyirwa muri uyu mushinga w’amabwiriza mbere y’uko utangira kubahirizwa.

Izindi nama nyungurabitekerezo ngo zizakomeza gukorwa mu rwego rwo gushyiraho umurongo uhamye wo kugenzura no gushyiraho uburyo butuma hatangwa serivisi zinoze, mu buryo butekanye, ndetse no kubaka icyizere hagati y’abaguzi n’abatanga serivisi.

Amabwiriza yari yakwirakwijwe yagaragazaga ko RURA isaba ibigo bikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga kwishyura miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka kugira ngo bihabwe uruhushya rubyemerera gukora. Ibi bikaba ari byo byari byinubiwe n’abantu batandukanye bagaragaza ko ayo mabwiriza aca intege ababa bashakisha uko batangira kwiteza imbere bafite igishoro gito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka