Nyamitari yaretse kuririmba indirimbo zihimbaza Imana kugira ngo yisanzure
Umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane aririmba indirimbo z’Imana akaza guhindura akaririmba izisanzwe, yavuze ko yabitewe n’uko mu rusengero yumvaga hadatuma yisanzura uko bikwiye kandi ari umuhanzi munini.

Avuga ko agiye kujya aririmba indirimbo zitari izo mu rusengero, gusa abantu benshi cyane cyane abo mu rusengero babifashe nko guta umurongo kandi ari amafuti.
Nyamitari we avuga ko abantu bagakwiye kwemera impinduka, ati “Nk’uko ushobora kubona umuntu avuye mu kazi kamwe akajya mu kandi kamuhemba menshi ntihagire ubona ko bidasanzwe, ni ko nanjye navuye mu ndirimbo zo mu rusengero gusa nkaguka nkajya no hanze”.
Mu rusengero Nyamitari avuga ko hamufungaga hamubuza kugera ku bantu benshi no kuririmba ibyo ashaka.
Ati “Buriya hari ibintu byinshi ntabashaga kuririmba, hari n’abantu ntari bugereho kuko nari meze nk’uboshye ariko nanone bitavuze ko uyu munsi ntakora indirimbo nshima Imana cyangwa se ikindi”.
Nyuma yo kuva mu ndirimbo zo mu rusengero, Nyamitari yasohoye indirimbo nyinshi zivuga urukundo rw’umukobwa, ubuzima n’ibindi. Kuri ubu afite iyitwa ‘Umwiza’ aherutse gusohora.
Mu bahanzi bafite amajwi meza Nyamitari akenshi azamo, kuri we akavuga ko umuhanzi mwiza ari ufite umwihariko utuma abantu bamutandukanya n’abandi byoroshye, kandi akaba afite uburyo bw’imyandikire butandukanye.
Ati “Wa muntu uzumva ijwi rye ugahita umenya ngo ni runaka cyangwa se uburyo bwe bwo kwandika bikagukurura”.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Twagukundaga none ujyiye ngo kwisanzura kwisanzura ubwo uraje
Uhimbe indirimbo zirimo amagambo Atari meza Kandi nyamara iyo wigumira muri Gospel yarigukingiye byinshi cyane wibuke ko hanze ari habi ibi nkubwiye uzabona ingaruka zabyo (ubwo uvuye mumasezerano ntampamvu)
Tujye twitondera abavuga ko baririmba "indirimbo z’Imana".Kubera ko kenshi baba bishakira kumenyekana (fame) cyangwa amafaranga.Usanga kandi benshi biyandarika mu bakobwa cyangwa abahungu.Ikindi kandi,ijambo ry’imana rivuga ko "bubahisha Imana iminwa yabo,nyamara umutima wabo uri ahandi".Ibyo byitwa "godly appearance" (kwerekana ko ukorera Imana,nyamara hali ibindi ugamije).Ibyo bibabaza Imana cyane.Ni hypocrisy.