Ange na Pamela bahimbiye indirimbo abahanzi ba gakondo babazamuye
Abakobwa b’impanga, Ange Ndayishimiye na Pamela Bamureke baririmba injyana ya gakondo, bakoze indirimbo bise “Ndamurika” bashimira abahanzi ba gakondo babafashije kugera aho bari.
Mu bo bashimira harimo Intore Masamba, Cecile Kayirebwa wabafashije kuzamuka mu miririmbire bafitanye n’indirimbo ndeste na Muyango.
Bavuga aho bavanye igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo bagize bati “Ndamurika ni indirimbo twanditse ku gitekerezo n’abandi bagenzi bacu dukora injyana imwe, tuvuga ku bantu barimo Kayirebwa, Masamba, Muyango n’abandi bahanzi ukuntu bagiye batubera ibyitegererezo. Niho havuye kumva twakora indirimbo ibakeza. Nk’uko rero twe tuzi inyugu yabo muri gakondo n’abandi babamenye, tuyita Ndamurika”.
Zimwe mu nyungu bavuga harimo iz’ubuhanzi ndetse no mu buzima busanzwe kubera inkunga zitandukanye babateye.
Bati “Inyungu ya mbere ni ukudukundisha injyana ya gakondo bakanaduha amaboko yabo mu buzima bwa buri munsi. Binagaragarira mu mashusho y’indirimbo Ndamurika kuko abenshi barimo hakaza n’indi yitwa ‘Impundu zanjye’ twakoranye na Kayirebwa, urumva ko tugenda tubana nabo kenshi”.
Bavuze kandi ko bari gukora kuri album yabo “Turimo gukora ku mishinga myinshi itandukanye, ariko by’umwihariko ku bijyanye n’ibihangano byacu hari indirimbo turimo gukorana n’abahanzi batandukanye, turimo no gukora kuri album yacu ya mbere. Ubu turimo kuyisozaho indirimbo za nyuma muzagenda mubona uko iminsi iza”.
Kuri ubu Ange na Pamela bamaze gukora indirimbo enye zabo bwite harimo iyitwa Gwera, Impundu zanjye bakoranye na Kayirebwa, Rusengo ndetse na Ndamurika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|