Gicumbi: Barashaka uko abana 1,658 bataye ishuri barigarukamo

Akarere ka Gucumbi katangije gahunda y’ubukangurambaga bwo gushakisha abana 1,658 batagarutse ku ishuri, nyuma y’uko amashuri yongeye gutangira aho yari yarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Akarere ka Gicumbi karashakisha uko abana bataye ishuri barigarukamo, bagasanga abandi batangiye kwiga
Akarere ka Gicumbi karashakisha uko abana bataye ishuri barigarukamo, bagasanga abandi batangiye kwiga

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Cyumba n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Félix muri iki cyumweru, ababyeyi n’abafite mu nshingano uburezi basabwa kugarura abana bataye ishuri, dore ko muri ubwo bukangurambaga hari kwigwa n’uburyo amashuri yose yajya agaburira abana.

Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri wese mu gusubiza abana mu ishuri no gushyigikira igikorwa cyo kugaburira abana ku ishuri, ni umusingi w’imitsindire y’abana n’iterambere rirambye”.

Ubwo bukangurambaga buzakorerwa mu mirenge yose igize Akarere ka Gicumbi, by’umwihariko mu mirenge yagaragayemo abana benshi bataye ishuri.

Umunsi wo gutangiza ubwo bukangurambaga witabiriwe n’abayobozi bose kuva ku bahagarariye amasibo mu Murenge wa Cyumba, abayobozi bose b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Gicumbi, abana bahagarariye abandi mu bigo by’amashuri ndetse n’abavuga bakumvikana mu karere, aho banahawe inyigisho ku itegeko rihana abakoresha abana imirimo ivunanye.

Ndayambaje Felix, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi
Ndayambaje Felix, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi

Mu butumwa bwe Umuyobozi w’akarere Ndayambaje Felix, yibukije abaturage n’abandi bitabiriye icyo gikorwa ko Leta yakoze ibishoboka byose yongera umubare w’ibyumba by’amashuri muri gahunda yo gufasha umwana wese kwiga, abasaba kubyaza umusaruro ibyo byumba by’amashuri bubakiwe, aho nta mwana ugomba kubaho atiga mu gihe hari amashuri ahagije.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye ibyumba by’amashuri, ariko si twebwe tugomba kubyigiramo ahubwo ni abana bacu, bityo tukaba dusabwa gukora ibishoboka byose ngo abagomba kwiga bige”.

Muri rusange mu Karere ka Gicumbi, mu mashuri abanza hari abanyeshuri 91,290, mu gihe mu mashuri yisumbuye hari abanyeshuri 29,169 aho bose hamwe ari 120,459, abanyeshuri batagarutse ku ishuri ni 1,658 bangana na 1.3%.

Ni inama yitabiriwe n'abayobozi kuva ku bahagarariye amasibo
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi kuva ku bahagarariye amasibo

Nubwo hatangijwe ubwo bukangurambaga bugamije gufasha abana bataye ishuri kugaruka, Ubuyobozi bw’akarere ntibwabuze gushimira ubuyobozi bw’izindi nzego z’ibanze, kubera uruhare bwagize rwo gushishikariza abana bari barataye ishuri kurigarukamo, ubu hakaba hasigaye abana 1060 mu mashuri abanza na 598 mu mashuri yisumbuye, aho bemeza ko uwo mubare udakabije bagendeye ku mibare yo mu myaka yahise.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka