Niba wifuza kumenya ibya Covid-19 na Ebola, hamagara 2100 muri Croix-Rouge
Umuryango utabara imbabare, Croix-Rouge y’u Rwanda, wifuje gukuraho urujijo mu baturage badafite amakuru ahagije kuri Covid-19 na Ebola, ukaba washyizeho umurongo utishyurwa wa telefone bajya babarizaho ibijyanye n’ibyo byorezo.

Muri Croix-Rouge y’u Rwanda ku Kacyiru hari icyumba kirimo amatelefone n’abakorerabushake bahora basimburanamo (ijoro n’amanywa), ku buryo bashobora kwitaba umuntu igihe icyo ari cyo cyose abitabaje.
Umuyobozi wa Porogaramu zitandukanye za Croix-Rouge y’u Rwanda, Pierre Claver Ndimbati, avuga ko guhera kuri uyu wa Gatatu batangiye kwakira ibibazo by’abaturage, ku buryo abakorerabushake b’uwo muryango bahita babashakira ibisubizo.
Ndimbati yagize ati "Uyu murongo watekerejweho bitewe n’uko iyo hateye icyorezo runaka, abaturage bajya babyumva mu buryo butandukanye, hashobora kuba nk’uwavuga ati ’Corona iterwa n’umubu’, ni ukugira ngo dukemure ibijyanye n’amakuru atari yo".
Ndimbati avuga ko iyo abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bari mu bukangurambaga hirya no hino mu gihugu, kenshi ngo bumva amakuru y’ibihuha mu baturage.

Umwe mu bakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda witwa Nyirimigabo Steven wahuguriwe ibijyanye n’ibyorezo Covid-19 na Ebola, avuga ko kenshi abaturage bagiye bafata Covid-19 ko ari indwara y’igihuha (ya baringa).
Ati "Hari n’abo wumva bafata Covid-19 nk’indwara y’abakire cyangwa y’abasaza,...hari ingero nyinshi zigaragazwa n’abantu ko Covid-19 idahari mu Rwanda, turagira ngo abantu bahamagare iyo myumvire bafite ihinduke bumve ko Covid-19 ihari".
Uretse Covid-19 abaturage bazajya babaza ibijyanye na yo, hari na Ebola ihora igarukira ku mipaka y’u Rwanda muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse ikaba irimo no kuvugwa muri Afurika y’Iburengerazuba.

Umuryango wa Croix-Rouge y’u Rwanda usanzwe wunganira Leta muri gahunda zijyanye n’isuku n’isukura, mu kurwanya ubukene no guteza imbere gahunda zitandukanye z’igihugu, by’umwihariko muri iki gihe cya Covid-19 ukaba waratanze n’ibiribwa mu baturage.
Ohereza igitekerezo
|