Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ibihugu bigaragaza ukwikunda no kwirebaho mu kugura inkingo za COVID-19, ibyo yise uburyarya kuko binyuranyije na gahunda izwi nka Covax yashyizweho igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo.

Perezida Kagame na Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus basanga ibihugu bikize bidakwiriye kwiharira inkingo za COVID-19
Perezida Kagame na Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus basanga ibihugu bikize bidakwiriye kwiharira inkingo za COVID-19

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ashyigikira Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) na we wasabye ibihugu bikize gukora ku buryo mbere yo gutumiza no kugura inkingo za Covid-19 ku nganda zizikora, byajya bibanza kureba niba bitabangamiye uburyo bwashyizweho bwo kugira ngo n’ibihugu bifite amikoro make bibone izo nkingo.

Ibihugu bikize byamaze kugura za miliyari z’inkingo zo gukingira abaturage babyo inshuro irenze imwe mu gihe ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byo bifite inkingo nkeya, hakaba n’ibidafite urukingo na rumwe.

Bimwe mu bihugu by’i Burayi byamaze gutanga inkunga mu buryo bw’amafaranga mu rwego rwo gushyigikira gahunda iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye (COVAX) igamije gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona inkingo za Covid-19. Hari na bimwe mu bihugu bikize byiyemeje gutanga ku nkingo byari byariguriye mu rwego rwo gufasha ibihugu bikennye.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, umuyobozi w’itsinda ry’ibihugu birindwi bikomeye ku Isi mu bijyanye n’inganda (G7), yavuze ko bagiye gukora bihutisha ikorwa ry’inkingo nyinshi, bakihutisha itangwa ryazo n’inkunga kugira ngo inkingo za Covid-19 zigere ku bantu bose kandi ku buryo bungana.

Ibihugu bigize G7 byiyemeje gutanga inkunga ingana na Miliyari 7.5 z’Amadolari ya Amerika mu rwego rwo gushyigikira iyo gahunda ya ‘COVAX’ igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo. Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimiye ibihugu bigize G7 ku nkunga yabo ikomeye.

Dr Tedros yavuze ko bimwe mu bihugu bikize bikomeza kugura inkingo nyinshi ku nganda ku buryo bibangamira gahunda ya COVAX ntibone inkingo zihagije.

Tedros yongeyeho ko ibyo bihugu bikize byagombye kujya bigura inkingo, ariko bizirikana n’izo COVAX yasabye ku nganda, kandi mbere y’uko ibyo bihugu bigura inkingo z’inyongera byajya bibanza kumenya niba ibyo bigiye gukora bitabangamiye gahunda ya COVAX.

Mu minsi ishize Tedros yavuze ko Isi ifite ikibazo kubera ko inkingo zitarimo gutangwa ku buryo bungana, gusa yongeyeho ko hari ubwo biterwa n’igitutu cya politiki muri ibyo bihugu bikize.

Ariko yongeyeho ko ibyo bihugu byagombye kubwira abatora bo muri byo ko, “Uburyo bwiza bwo kukurinda si ukugukingira gusa, ahubwo ni ugukingira Isi yose, ubwo rero ni ngombwa gusangira inkingo n’Isi yose ”.

“ Niba virusi itarwanyijwe ngo itsindwe ahantu hose, ntitwayitsinda ku rwego rw’Isi, kuko izajya ahantu hamwe igumeyo, kandi ishobora kutugarukana”.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu minsi ishize yasabye ibihugu bikize kuba byatanga 4-5 ku ijana by’inkingo bibitse zigahabwa ibihugu bya Afurika mu buryo bwihuse .

Ibyavuzwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) byagarutsweho na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, avuga ko ibyo ari byo yakomeje kuvuga. Mu minsi ishize, aganira n’Umunyamakuru wa CNN, Perezida Kagame yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku bihugu bya Afurika ku bijyanye no kubona inkingo.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko kuba Afurika itarimo gukingira abaturage bayo icyo cyorezo bizagira ingaruka ku isi yose kuko icyorezo kizakomeza kwerekana ubukana no guhungabanya ubukungu bw’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka