Muhanga: Urukiko rwanze ko Urayeneza Gerard aburanishirizwa ahakorewe icyaha

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwangiye Urayeneza Gerard wari umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango kuburanishirizwa aho akekwa ko yakoreye icyaha, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Urayeneza Gerard
Urayeneza Gerard

Urayeneza Gerard na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside, n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Ni urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, abaregwa bari muri gereza ya Muhanga, inteko iburanisha iri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, kandi abakurikiranye urubanza bari benshi mu cyumba cy’iburanisha.

Urubanza rwa Urayeneza Gerard na bagenzi be 10 rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa 30 Ukwakira 2020 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, aho abunganira abaregwa batangiye bagaragaza inzitizi zibangamiye abakiriya babo zikaza guteshwa agaciro n’urukiko nyuma yo gusanga nta shingiro zifite.

Muri uru rubanza byagoranaga kumva abaregwa kubera ko amajwi yakoreshwaga yumvwaga gusa n’abacamanza kubera ko nta ndangururamajwi ryari mu rukiko, abakurikiye urubanza banyuzagamo bagasa n’abagaragaza ko batishimiye imiburanishirize, bahuma cyangwa bakavugira mu matamatama.

Ibyo byabaye aho Urayeneza yasabaga kuba yaburanishirizwa ahakorewe icyaha kuko ari ho yabona abatangabuhamya bamushinjura ku byaha akurikiranyweho, maze urukiko rukabyanga rushingiye ko byaba binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Urukiko rwasobanuye ko nibiba ngombwa kumva abo batangabuhamya bashinjura uregwa bazikorera ubucukumbuzi bigerera kuri abo bavugwa ko bafite andi makuru kuri Urayeneza.

Urubanza rutangiye, abunganira Urayeneza Gerard bagaragarije urukiko ko umukiriya wabo ataburana ku cyaha cya Jenoside no kuba icyitso muri Jenoside kuko icyo cyaha atigeze agikora nk’uko ubushinjacyaha bubigaragaza.

Abunganira Urayeneza Gerard bagaragaje ko icyo cyaha atagikurikiranwaho kuko mu ikusanyamakuru ry’Inkiko Gacaca muri 2005 yigeze kugikurikiranwaho ariko aza kuba umwere ntiyakorerwa dosiye.

Urayeneza n’abamwunganira mu mategeko bagaragaje ko Jenoside yabaye Urayeneza atakiba i Gitwe kuko yari yarahavuye agahungira i Mbuye mu Karere ka Ruhango, kubera ko interahamwe zashakaga kumwica we n’umugore n’abana.

Urukiko rwanzuye ko ibyo uregwa n’abamwunganira bavuga nta shingiro bifite, kuko nta hantu bigaragara ko Urayeneza yaburanye muri Gacaca ngo agirwe umwere cyangwa ahanwe kuri icyo cyaha, maze rwanzura ko urubanza ruburanwa mu mizi.

Urukiko rwavuze ko ahubwo ibyo bisobanuro n’inyandiko bigaragaza ko Urayeneza atigeze akora Jenoside byakwifashishwa nk’ibimenyetso mu kwiregura, kuko atari imyanzuro y’urukiko ahubwo ari inyandiko z’amakuru kuri we.

Urayeneza na bagenzi be bose baburana bahakana ibyaha baregwa ntibabashije kumvwa uko bakabaye, kuko urubanza rutangiye kuburanishwa mu mizi humviswe gusa ubwiregure bwa Urayeneza ku cyaha Jenoside no kuba icyisto.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ku cyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside Urayeneza yakoze, gishingiye ku kuba yaritabiraga inama zigamije gutegura no gukora Jenoside zaberaga mu Bitaro bya Gitwe.

Bwanagaragaje kandi ko Urayeneza wayoboraga Ibitaro bya Gitwe, Kaminuza ya Gitwe n’ishuri rya ESAPAG, yatanze imodoka yatwaye abapasiteri 25 n’imiryango yabo 80 bakajya kwicirwa i Nyanza ahitwa Nyarutovu.

Ibyo byanashimangiwe n’uwunganira abaregera indishyi muri uru rubanza aho yagaragaje ko Urayeneza, abana be, n’abazamu be bari batunze imbunda mu gihe cya Jenoside bakajya bazifashisha kuri bariyeri bica Abatutsi.

Nyuma yo kumva ibyo ubushinjacyaha n’uhagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza bagaragaza ku ruhare rwa Urayeneza mu kwica abapasiteri bari barahungiye i Gitwe no kwica Abatutsi ahitwa kuri Duwane, Urayeneza yahawe umwanya atangira kwisobanura akantu kamwe ku kandi.

Urayeneza yatangarije urukiko ko ibivugwa n’abatangahubamya byose ari ibinyoma byambaye ubusa, kuko ngo ubwo abo bapasiteri bicwaga atari agituye i Gitwe ahubwo yabaga i Mbuye kandi ko Inkiko Gacaca zo muri ako gace zasuzumye amakuru ye zigasanga nta cyaha yakoze.

Avuga ko ibijyanye no gutanga imodoka itwara abagiye kwicwa na byo nta ruhare yabigizemo kuko iyo modoka yatwawe ku ngufu n’abajandarume, naho ku kuba yaratwawe na murumuna we wo kwa se wabo bikitwa ko ari we wari uyimuhaye, yisobanura ko icyaha ari gatozi iyo modoka yashoboraga no guhabwa undi akayitwara kubera itegeko ry’abo bajandarume.

Urayeneza asobanura ko atigeze atunga imbuda, yemwe ngo nta n’uwo mu muryango we wayitunze mu gihe cya Jenoside, ibyo akanabivuga ku bazamu b’ibitaro bivugwa ko na bo bari bafite imbunda bakoreshaga muri Jenoside bica Abatutsi.

Urayeneza yasabye urukiko ko mu bushishozi bwarwo n’ubwitonzi rusanganywe, rwatesha agaciro ubuhamya bw’abamushinja kuko hari n’ubwari bwaratanzwe mu Nkiko Gacaca muri 2005, ubu bwanyuranyijwe n’ubutangwa bamurega.

Nyuma y’amasaha arindwi urubanza rwamaze humvwa gusa Urayeneza yiregura ku cyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside, iburanisha ryasubitswe ryimurirwa ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2020, aho Urayeneza azaba yiregura ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndababaye bikomeye. Mbese kubeshya Imana byo Irabyemera? Uyu musaza i gitwe yajyaga ahaza umushoferi wamutwaraga yabaga muri ULVAN (abereye se wabo)afite smg AK_47 nshya si rimwe si kabiri. Inama: niyemere icyaha asabe imbabazi wenda ntawe bayirashishije. Guhungira imbuye ahubwo niho hafi ya komini!

Mbuye. yanditse ku itariki ya: 31-10-2020  →  Musubize

Nimitihana imana izabashyira ah agaragara kandi ntawukorera satani Atlajya ahemba! Uyu musaza mubeshyera imana izabibabaza

Kamari yanditse ku itariki ya: 31-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka