Abagana Ibitaro by’Intara bya Ruhango babangamiwe n’umuhanda n’ikiraro cyacitse

Abaturage b’Uturere twa Kamonyi na Ruhango baratangaza ko kuza kwivuriza ku bitaro by’Intara bya Ruhango bibagora cyane kubera ko baca mu muhanda w’igitaka bikagora abarembye cyane badashobora kugenda kuri moto, kuko umuhanda ugera ku bitaro nta modoka zitwara abagenzi ziwukoramo.

Umuhanda urafunze kubera ko ikiraro cyacitse
Umuhanda urafunze kubera ko ikiraro cyacitse

Abarwayi n’abakoresha umuhanda uhuza Kamonyi na Ruhango kandi bahangayikishijwe n’ikiraro cya Mukunguri kimaze hafi imyaka ibiri kidasanwa, bigatuma abagana ibitaro barembye nta modoka yo kubatwara babona.

Abaza kwivuriza ku bitaro bya Ruhango bavuye mu Karere ka Kamonyi bavuga ko umuhanda ubageza ku bitaro umaze igihe waracitse ikiraro ku buryo bifashisha moto kandi zikabaca amafaranga menshi.

Umubyeyi ufite imvune y’akaguru waje kwivuza aturutse mu Karere ka Kamonyi, yabwiye Kigali Today ko iyo aje inshuro imwe yishyura amafaranga 1,500frw kuri moto, yasubirayo akishyura andi nk’ayo agasaba ko umuhanda wakorwa neza abarwayi bakawunyuramo bafite umutekano.

Agira ati “Ubwa mbere naje kwivuza bugiye kwira banca 5,000frw kuri moto kuko ikiraro cyacitse nta kundi twabigenza kuko nta mbangukiragutabara baguha kuko itabona aho inyura, badufashe umuhanda ukorwe neza ikiraro gisanwe”.

Kimwe n’abatwara abagenzi kuri moto, na bo bavuga ko ubuhahirane bwajemo ikibazo gikomeye kuko nta modoka ziboneka ngo zitware umusaruro w’abaturage, cyangwa zibafashe kujya guhahira muri Kamonyi na Ruhango kubera ko ikiraro cyacitse.

Ikibazo abarwayi bafite banagisangiye n’abakora ku bitaro bya Rugango, bagaragaza ko bigoye kuza ku kazi mu gitondo na moto cyane cyane mu bihe by’imvura.

Umukozi ku bitaro ushinzwe abaforomokazi n’ababyaza, avuga ko hari n’imbogamizi babona ku babyeyi babazwe kugenda kuri moto basubiye iwabo bakifuza ko umuhanda wakorwa neza ugashyirwamo kaburimbo nk’uko bakomeje kubisezeranywa.

Ikiraro cya Mukunguri cyasenywe n'ikamyo yikoreye umucanga muri 2019
Ikiraro cya Mukunguri cyasenywe n’ikamyo yikoreye umucanga muri 2019

Agira ati “Uyu muhanda ni ikibazo gikomeye ku bakozi kugera ku kazi, ni ikibazo kandi ku bagana ibitaro, ibaze umubyeyi wabazwe kugenda kuri moto mu mikuku yo muri uyu muhanda ntabwo byoroshye rwose badufashe uyu muhanda ukorwe neza kuko byatuma abakozi n’abarwayi boroherwa”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko umuhanda uva mu Ruhango ujya ku bitaro bya Kinazi ukambuka ujya Kamonyi uciye ku Mukunguri uri ku rwego rw’igihugu, kandi uteganyijwe kuzashyirwamo kaburimbo.

Agira ati “Uyu muhanda uri mu yo ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwemereye abaturage bo muri iki gice, hari n’ikiraro cya Mukunguri kiza kuri ibi bitaro cyangiritse byose turi kubivuganaho na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, kandi hari icyizere cy’uko igisubizo kizaboneka vuba uko ubushobozi buzagenda buboneka”.

Kwivuriza ku bitaro bya Kinazi ntibyorohera abaturage kubera umuhanda n'ikiraro byangiritse
Kwivuriza ku bitaro bya Kinazi ntibyorohera abaturage kubera umuhanda n’ikiraro byangiritse

Ibitaro bya Ruhango biri ku rwego rw’intara bikaba byakira abarwayi bakeneye ubuvuzi bwisumbuye ku bitaro by’uturere, bikaba byagorana kubigana igihe umuhanda n’amateme bidatunganye kuko biherereye mu gice cy’icyaro.

Ikiraro cya Mukunguri cyangijwe n’ikamyo iherutse kugwamo mu mwaka wa 2019, ubu kiri gusanwa ngo kibe gifasha abaturage kwambuka byoroheje n’amaguru na moto, ariko nta modoka ishobora kunyuraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka