Abantu 39 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze zo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore mu Kagari ka Simbwa, ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020 bafashe abantu 39 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko abo bantu bafatiwe mu nzu y’umuturage witwa Barahirwa John w’imyaka 25, bari mu masengesho anyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa bariya baturage kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze zikorera muri kariya gace.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukorera aho bariya baturage bari bateraniye baduhaye amakuru ko mu nzu ya Barahirwa hari abantu barimo kuhasengera mu buryo butemewe niko guhita tujyayo turabafata.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abafashwe bose ari abayoboke bo mu itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa Karindwi bakaba barahoze bayoborwa n’uwitwa Sakindi Bernard nyuma bitandukanya nawe bava mu itorero bakajya basenga bonyine.

Ati “Aba bayoboke bahoze ari aba Sakindi bivugwa ko baje kwitandukanya nawe biturutse ku bagabo babiri aribo; Hategekimana Aloys w’imyaka 43 na Ndikumana Jonas w’imyaka 39 baturutse mu Mujyi wa Kigali bimukiye muri ako gace batangira kurema ibice muri abo bakristo. Aba 39 bafashwe bakaba barafatiwe mu nzu, mu cyumba gifunganye begeranye cyane ndetse bamwe batambaye agapfukamunwa barimo bigishwa n’abo bagabo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko aba bantu uko ari 39 ndetse na nyiri inzu bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19.

CIP Twizeyimana yaboneyeho kongera gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza Leta yatanze ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi. Yabagaragarije ko iki cyorezo ntaho cyagiye abasaba gukomeza ingamba zo kukirinda ndetse bakarushaho gutanga amakuru igihe hari aho babonye abarenze ku mabwiriza.

Yagize ati “Leta yatanze amabwiriza agomba gukurikizwa kugira ngo hakumirwe ikwirakwira rya COVID-19. Kuyarengaho rero ni ugushaka gukururira abandi icyorezo bikaba byatuma abantu basubizwa mu kato nyamara biturutse ku makosa ya bamwe.”

CIP Twizeyimana yashimiye bamwe mu baturage bagira uruhare mu gutanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 asaba n’abandi kubigira ibyabo bakubahiriza intero igira iti "NtabeAriNjye" ukwirakwiza Koronavirusi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo suko Leta ifunga insengero.Ikibazo nyamukuru nuko n’ubundi izo nsengero ntacyo zimaze.Ntabwo zihindura abantu "abakristu nyakuri".Dore ingero: Muli 1994,Abategetsi b’u Rwanda hafi ya bose (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,etc...),bari abakristu bose.Nyamara hafi ya bose nibuze 95%,bakoze Genocide.Pastors na padiri b’abahutu,nibuze 50% bakoze genocide.Abenshi barahunze.Insengero ni izo kurya amafaranga y’abantu gusa.Tekereza nawe kuba zishyuza umuntu warongoye,zikishyuza n’umuntu wapfuye!!! Biteye agahinda.Kwambara IMISARABA siko kuba umukristu.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

Ibyo uvuze ni ukuri.Insengero ni izo guhemba abanyamadini gusa.Bataye umurongo Yezu yaduhaye.Aho kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga,bashinga insengero zo gucurangira abayoboke no kubasaba amafaranga.Yezu n’Abigishwa be,nta numwe wahembwaga ku kwezi.Bose baritungaga.Urugero,Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza,akabifatanya no kuboha amahema akagurisha.Nta Padiri cyangwa Pastor n’umwe uzabona mu nzira abwiriza.
Kereka gusa abayehova nibo mbona mu nzira babwiriza kandi badasaba icyacumi mu nsengero zabo.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka