Rubavu: Abantu 52 bafashwe bari mu myidagaduro barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ubuyobozi bwa Polisi n’ubw’Umurenge wa Gisenyi muri Rubavu bafashe abantu 52 bari mu bikorwa byo kwidagadura mu masaha abujijwe.

Mu gihe ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro, mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi Polisi yasanze abantu 52 mu bikorwa byo kwidagadura birimo igisope.

Ni ibikorwa byarimo bibera muri Roxy Restaurant ahari hasanzwe ahantu ho kubyinira hazwi ku izina ryo kwa Nyanja, ubu hakaba hatangirwa ibyo kurya n’ibyo kunywa.

Mu masaha ya saa yine n’iminota 40 z’ijoro nibwo inzego z’umutekano zasanze abantu barimo kuririmba banabyina indirimbo za karahanyuze zizwi nk’Igisope.

Si ubwa mbere muri Roxy Restaurant habera ibikorwa byo kwidagadura kuko bisanzwe bihabera mu mpera z’icyumweru ndetse bigahuza abantu benshi.

Ubwo inzego z’umutekano zahageraga zikaba zahavanye abantu 52 zibajyana muri Stade ya Rubavu kwigishwa no gucibwa amande yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Roxy Restaurant na yo yafunzwe, abayobozi bayo bajyanwa gufungwa hagendewe ku bihano byo kwirinda COVID-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, avuga ko abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 kandi aho atubahirijwe barabahana.

Ati "Ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo mwirinda Covid19 birakorwa kandi abatayubahiriza barahanwa bagacibwa amande.
Niyo mpamvu turaha kuko batubahirije amabwiriza."

Uwimana avuga ko mu murenge ayobora hari abayobozi bakingiye ikibaba utubari dukora bitemewe bituma basezera ku mirimo.

Kimwe mubikomeje kuyoberana ni utubari tumwe dukora Ibikorwa byo kwidagadura kandi bitaratangira, nyamara ngo ababikora bitwaza ko amabwiriza yo gucuranga radio bitabujijwe mu gihe bikurikirwa no kubyina.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19, aho avuga ko abakora utubari bongeyeho restaurent bagamije gukora nk utubari kurusha uko bakora nka restaurent.

"Ntawe ukwiye kubahiriza amabwiriza atinya ibihano ahubwo buri wese yakabaye yumva ko ari inshingano ze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus."

Nubwo Roxy restaurant yafatiwemo abari mu bikorwa byo kwidagadura tariki 15 Ugushingo nabwo Polisi yari yasanze muri Serena Hotel abantu mu bikorwa bitubahiriza amasaha yagenywe mu kubahiriza COVID19, mu gihe n’utubari dukorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu mujyi wa Gisenyi twahinduye inyito twitwa restaurants kandi dukora amasaha kurenza saa yine z’ijoro.

Nubwo ibikorwa bimwe bigenda bikomorwa akarere ka Rubavu kari mu turere tubonekamo abarwayi benshi ba COVID19 kuko tariki 22 Ugushingo habonetse abarwayi 8 mu gihe kuva tariki 16 Ugushingo Minisitere y ubuzima imaze gutangaza ko mu karere ka Rubavu habonetse abarwayi 18 ba COVID19 bigaragaza ko kutubahiriza amabwiriza ya COVID19 bishobora kongera abarwayi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byari byiza gufata no guhana abo barenga ku mabwiriza yo kwirinda covid19, Ariko ikibabaza Abaturage b’Akarere ka Rubavu n’ubwirode n’ikimenyane bihaba, bahana uyu uriya yakosa ntibavuge, Reka Mbabwire Ibyababaye Mbere yuko bafata abo mu Tubyiniro, mu Minsi Mike GITIFU w’umurenge wa Rugerero yagiye ku Kigo cy’Ishyuri cya Rugerero Bamweretse Aho Bakarabira arabasuzugura ahita Yanga Gukaraba, Ushinzwe Gupima Umuriro na ka kuma akazanye ngo Amupime yar’Amuhitanye Amucaho n’ikinyabupfura gike, Ibii byateye Abaturage ba RUGERERO dore ko n’Iryo Shyuri riri ku muhanda munini wa Kaburimbo, abarimu basigaye bijujuta bibaza uko bazigishya abana akamaro ko Gukaraba no Gupimwa mu Gihe na Gitifu Yamaze kubipinga ashaka guhutaza abashinzwe kuyobora abantu banabigisha akamaro kabyo, bamwe bati wamuvuga se uzi uwahamuzanye? ngayo nguko ibya RUBAVU ngurwo urugero rw’tmuyobozi i RUBAVU.

FIFI yanditse ku itariki ya: 22-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka