Gasabo: Ari mu maboko ya RIB akekwaho gusambanya nyina ku ngufu

Umugabo witwa Bakundukize w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko y’ Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Post ya Gatsata, akekwaho gusambanya umubyeyi we w’imyaka 65.

Ayo makuru yamenyekanye mu ma saa yine z’ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri, nyuma y’aho abaturanyi batabaje inzego zishinzwe umutekano zahise zitabara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali Ndanga Patrice, yemeje aya makuru, agira ati “Twabimenye nyuma y’aho abaturage batabaje, twihutira kugera muri urwo rugo. Ibintu nk’ibi ntibyari bisanzwe natwe byadutunguye! Mu muco Nyarwanda kuba umwana yasambanya umubyeyi we ni amahano. Ntiyari yanasinze ngo tuvuge ko ari ibiyobyabwenge yanyweye; mu by’ukuri yahise ashyikirizwa RIB kugira ngo hatangire gukorwa iperereza ku cyaba cyabimuteye”.

Uyu Bakundukize yabanaga n’uwo mubyeyi we mu nzu bonyine. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali yasabye abaturage kudatatira indangagaciro z’umuco nyarwanda, no kujya bihutira gutanga amakuru y’abakora ibyaha, kugira ngo babiryozwe ibimenyetso bitarasibangana.

Yagize ati “Turashimira abaturage batanze amakuru bwangu kuko biradufasha guhita dukurikirana tumenye intandaro y’icyateye uriya mugabo gukorera umubyeyi we ayo mahano. Iki ni igisobanuro cy’uko bumva neza ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we; ikindi ni ukwirinda ibiyobyabwenge kuko buriya na byo biri mu bishobora gutuma uwabinyweye yijandika mu byaha nk’ibi cyangwa ibifanye isano na byo”.

Bakundukize akimara gufatwa yahise ashyikirzwa RIB Post ya Gatsata kugira ngohakorwe iperereza. Ni mu gihe umubyeyi we yahise ajyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo yitabweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ark manaweee!!! isi irashaje kbx gux bamuhane byintangarugero hanarebwa icyamuteye gukora ibyo.amasemgesho menshi kuri rugira.

ntirenganya yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Ni shyano pe ahubwo dusenge cyane kuko ntibisanzww

[email protected] yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Uwomugabo akurikiranwe namategeko gusa ahabwe namasengesho

Anicet yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Muraho?nukuri aya ni amahano akomeye ari kugwirira isi,namwe nimurebe iriya nkuru tumaze iminsi dusoma ya Sergeant Robert,nukuri ngewe ndikuyoberwa ibyaribyo,dufatanye dusenge turebe ko haricyo Imana yakora,thx

Eugène yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Aliko se Abantu ntibakimenya kwiha akabanga,kera babazilikaga kukigega bakabakubita ibitovu ,bavuga ngo:Ihene yimya nyina ntikigira
Iyo ishyano liguye mwiha akabanga ntimwihe rubanda

senyoni yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Ahaaaa nimwicecekere RIB Nayo ko nyizeye ra iramukoramo akazi kbx

Harerimana jean damascene yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Rwose uwomusore namahano yakoze bamuhane byintangarugero

Anitha yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka