Intumwa za Israel zageze muri Sudan nyuma y’imyaka irenga 70 ibihugu byombi bidacana uwaka

Ibitangazamakuru byo muri Israel ni byo bya mbere byatangaje ko Israel yohereje intumwa muri Sudan ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka irenga 70 umubano w’ibi bihugu warajemo agatotsi.

Minisitiri w'Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu (ibumoso) na Abdalla Hamdok (hagati) uyoboye inzibacyuho muri Sudan barashaka kunga ubumwe kuva mu 1948
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu (ibumoso) na Abdalla Hamdok (hagati) uyoboye inzibacyuho muri Sudan barashaka kunga ubumwe kuva mu 1948

Nta yandi makuru arambuye yatanzwe ku itsinda Israel yohereje, ariko mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ubutasi wa Israel Eli Cohen, yavuze ko intumwa za mbere muri Sudan zizaba zigizwe n’abantu bake kandi ibiganiro bizibanda ku bibazo by’umutekano.

Yavuze ko hazakurikiraho kohereza intumwa nyishi ziri mu itsinda rinini kugira ngo rizazamure n’ubufatanye mu by’ubukungu na Leta Sudan.

Sudan ni cyo gihugu cya gatatu cyo mu muryango w’ibihugu byunze ubumwe bw’Abarabu (UAE) na Bahrein, aho kuva muri Nzeri byongeye gusubukura umubano na Israel, nubwo byagiye bigaragaza gushyigikira uruhande rw’Abanyapalestine mu ntambara bahora barwana na Israel.

Mu mezi ashize akaba ari bwo ibihugu byombi byateye intambwe y’amateka byemera kuzahura umubano nyuma y’amasezerano Sudan yari imaze kugirana na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yo kuvana iki gihugu ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba mu isi.

Sudan ikaba yarishyuye milioni zirenga 350 z’amadolari ya Amerika nk’indishyi z’akababaro ku miryango y’Abanyamerika baguye mu bitero byibasiye Ambassade za Amerika muri Kenya na Tanzania mu mwaka wa 1998 bigahitana abarenga 200.

Sudan yongeye gushinjwa gushyigikira abarwanyi b’abahezanguni bagendera ku mahame akaze ya kiyisilamu barimo Osama Bin Laden wari umuyobozi mukuru wa Al-Qaeda, aho ngo we n’abarwanyi be babaga muri iki gihugu imyaka itanu mbere yo kugaba ibindi ibitero byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001; byibasiye umuturirwa y’ubucuruzi ya ‘World Trade Center’ na Minisiteri y’Ingabo ‘Pentegon’ bigahitana Abanyamerika barenga 3000.

Osam Bin Laden n’intagondwa z’ibyihebe ngo bakoresheje ubutaka bwa Sudan mu bikorwa by’imyiteguro ubwo bari mu mugambi wo gukora iterabwoba kuri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Perezida wa USA Donald Trump ni we wari umujyanama mukuru mu kugarura umubano hagati ya Sudan na Israel
Perezida wa USA Donald Trump ni we wari umujyanama mukuru mu kugarura umubano hagati ya Sudan na Israel

By’umwihariko, Sudan yari umwanzi wa Israel kuva yashingwa mu mwaka wa 1948.

Sudan yatangaje kumugaragaro urwango rwayo rudasanzwe kuri Israel mu mwaka 1967, ubwo Umuryango w’ibihugu by’Abarabu, wateraniraga mu murwa mukuru Khartoum, yarahiye ko “nta mahoro na Israel, nta kwemera Leta ya Israel, nta mishyikirano na yo”.

andi makimbirane akomeye yadutse mu myaka ya 1980 nyuma y’aho Sudani imenyeye ko imiryango y’Abayahudi bo mu bwoko bw’aba-Falasha babaga muri Ethiopia yagiye ijyanwa muri Isreal rwihishwa; yanyuzwaga ku butaka bwa Sudan, ibyo yise ko Israel yakoze ubushimusi bw’abantu igakoresha ubutaka bwa Sudan itatse uburenganzira.

Ibi byakozwe n’urwego rw’ubutasi rwa Israel rwa ‘Mossad’ ku itegeko rya Minisitiri w’Intebe wari uriho muri icyo gihe. Imiryango irenga ibihumbi 200 y’Abafalasha ni yo yanyujijwe muri sudan mu buryo bw’ibanga rikomeye, aho bajyanwaga mu mato yo gutembereramo cyangwa ay’ubucuruzi ku buryo byari bigoye kumenya ibikorwa Israel yari irimo.

Kuva icyo gihe Sudani yabifashe nk’agasuzuguro ndetse no kuvogera igihugu gifite ubusugire, ubu ibihugu byombi bikaba ari bwo biri gushaka uko byanoza umubano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka