Nibaza impamvu iyo bigeze mu kwihanganisha imiryango y’abahitanywe na Covid-19 bitandikwa mu Gifaransa

Kuva mu Rwanda batangira kugaragaza ibipimo by’abanduye Covid-19 ndetse n’abakize bakoresha indimi 3 muri 4 zemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyamara iyo bigeze mu kwihanganisha imiryango yagize ibyago usanga basoza bakoresheje indimi 2 gusa.

Itangazo ritangazwa buri munsi mu masaha y’umugoroba, na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, riba rigaragaza uko ibipimo bya Covid-19 bihagaze mu Rwanda. Indimi zikoreshwa ni Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n’icyongereza.

Baba bamenyesha ibipimo byafashwe uwo munsi, abakize uwo munsi, abamaze gukira bose muri rusange, abarwaye uwo munsi, abamaze kurwara bose muri rusange, abapfuye uwo munsi, abo icyo cyorezo kimaze guhitana kuva cyagera mu Rwanda ndetse n’abakirwaye bose.

Ibi byose byandikwa muri izo ndimi 3. Iyo hagize umuntu cyangwa abantu bahitanywe n’icyo cyorezo, basoza itangazo bihanganisha imiryango yabuze ababo, ariko utungurwa no gusanga ibyo babyandika mu ndimi 2 ari zo Ikinyarwanda n’Icyongereza, Igifaransa kikaburizwamo.

Ibi byatumye nibaza niba nta miryango y’abavuga Igifaransa ijya ibura ababo bahitanywe n’icyorezo cya Covid-19, cyangwa se mu gifaransa batajya bihanganisha imiryango yagize ibyago.

Nibaza ntashidikanya ko kuba abashinzwe gutanga aya makuru barahisemo gukoresha indimi 3 byari ukugira ngo bafashe Abanyarwanda ndetse n’abandi bose bifuza kumenya amakuru ajyanye na Covid-19 uko ahagaze mu Rwanda, utumva ururimi runaka akabyumva mu rundi. Kandi ni byiza ndetse bifite n’akamaro kanini kuko iki ari ikibazo gikurikiranwa n’abantu bose ku rwego rw’Isi.

Ibi bisobanura ko hari umenya aya makuru yumva ururimi rw’Igifaransa gusa. None se kuki uyu we bahisemo kumuha amakuru y’igice? Bisobanuye ko asoma yagera ku musozo w’urupapuro mu gihe hari uwahitanywe na Covid-19, ntamenye ibyo bavuze.

Ibi mbifata nk’ikosa mu itumanaho. Sinavuga ko biba byabaye byinshi ku buryo babura aho bandika.

Ibyiza mbona ari uko baha abantu amakuru yuzuye kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo. Cyangwa hagakoreshwa indimi 2 gusa, ubwo bikamenyekana ko hamenyeshwa abantu bakoresha indimi 2 gusa, aho gutanga amakuru igice, kandi ku rupapuro rumwe.

Reka nsoze nihanganganisha imiryango yose y’abamaze kubura ababo bahitanywe na Covid-19.

Icyakora nyuma y’uko iyi nkuru isohotse, ku mugoroba wo ku Cyumweru hasohotse itangazo rigaragaza uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Rwanda, harimo uwapfuye ndetse hongeweho n’Igifaransa mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango we. Kanda HANO urebe itangazo rishya ririho n’Igifaransa..

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntugasetse. Nawe ubyibajije mu kinyarwanda. Uwitabye Imana ni umunyarwanda.ahubwo kuki badatanga umwirondoro w’uwo yahitanye?!

Alias yanditse ku itariki ya: 22-11-2020  →  Musubize

Cyakora people are observant! Uziko bitumye njya kureba amatangazo yatambutse ngasanga yose Niko ameze!! Poor communication kabisa.

Didieu yanditse ku itariki ya: 22-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka