Ibigo nderabuzima byatangaga serivisi zitanoze kubera abakozi bake bigiye kubongererwa

Kujya kwivuza ku Kigo nderabuzima cya Nyamata mu Karere ka Bugesera muri iki gihe, bisaba ko umuntu aba agifite intege zo kwicara no gutegereza amasaha menshi kuko ngo umuntu ashobora kuhagera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, agataha saa kumi n’imwe z’umugoroba, rimwe na rimwe atanavuwe cyangwa se atabonye ibisubizo by’ibizamini yatanze.

Nyiramaribori Alphonsine wo mu Mudugudu wa Gitovu, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yari yazanye abana be bose uko ari batatu ku kigo nderabuzima cya Nyamata, kuko babiri muri bo bararwaye kandi kuko ngo bazi ko kuza kwivuriza kuri icyo kigo nderabuzima bisaba umunsi wose, ni yo mpamvu bahisemo kuzana n’umwana utarwaye kugira ngo atirirwa mu rugo wenyine.

Yagize ati “Ubu twazindutse twahageze mu mu gitondo saa moya, ariko dore saa kumi zigiye kugera ntarabona n’ibisubizo by’ibizamini by’amaraso bafashe abana, ndakeka ko barwaye malariya, reba imvura ikubye ubu ishobora kubanyagirira mu nzira banarwaye, kuko ngiye kubohereza babe batashye ntegereze ibisubizo nshake n’imiti, ubwo njyewe ndagera mu rugo mu gicuku, ariko nta kundi hano ni ko bigenda kuhivuriza biratinda ngira ngo bagira abakozi bakeya”.

Uwizeye Chantal, wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Kayumba, Umurenge wa Nyamata, ni umubyeyi utwite bigaragara ko ananiwe, ariko ngo yaje kwivuza yumva asa n’ufite ibimenyetso bya malariya, avuga ko yahageze saa kumi n’ebyiri zirenga gato, ngo umuganga yamwakiriye saa sita na mirongo ine n’itanu, kugeza saa kumi yari agitegereje ibisubizo.

Yagize ati “Hano no kubona bakwakiriye ni ibintu bikomeye, mbona batanga serivisi mbi mbese no kuhivuriza ni ukubura uko umuntu agira, kuko ubona abaganga batambuka, ariko ukabona ntibafasha abantu ngo bave hano, niba ari ubunebwe, niba ari ibiki njyewe sinzi”.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamata, Musine Gilbert, avuga ko ikibazo cy’abakozi badahagije ugereranyije n’abarwayi babagana gihari, kandi ngo kimaze nk’imyaka itanu gitangiye kugaragara, gusa ngo bakigejeje ku karere kuko ari ko gashinzwe gushaka abakozi bakenewe, ariko na ko ngo kababwiye ko bagomba gutereza igihe cyo gushaka abakozi kikazagera.

Ubundi ngo Ikigo Nderabuzima cya Nyamata gifite abakozi icyenda (9), bashobora gufasha abarwayi bagataha, ni ukuvuga abakira abarwayi cyangwa se abasuzuma, abapima ibizamini ndetse n’abatanga imiti. Kuri abo hiyongeraho abakora mu zindi serivisi, ariko ngo ubuke bw’abaganga butuma batanga serivisi itanoze.

Yagize ati “Urebye ishyirwa mu myanya ry’abakozi riheruka mu 2016, ni ryo ryageneye Ikigo Nderabuzima cya Nyamata abakozi 21, bakora muri serivisi zitandukanye mu kigo, ariko abavura ni abantu 9, iyo havuyeho abarara izamu ndetse n’abariraye bagomba kuruhuka ku manywa usanga hari abantu bavura nka batanu gusa, kandi tugira serivisi cumi na zirindwi, ubundi buri serivisi yakabaye igira umuntu uyikurikirana ariko ntibikunda, ahubwo usanga hari nk’umuntu umwe urimo gukora muri serivisi eshatu ari umwe, bigatuma imitangire ya serivisi itagenda neza”.

Urugero ngo umuntu umwe ashobora kuba arimo gukurikirana ababyeyi mu ibyariro, akajya gufasha abaje gusaba serivisi zo kuboneza urubyaro, uwo akaba ari nawe ujya kwakira ababyeyi batwite baje kwipimisha inda.

Ibyo ni ibintu bigoye cyane, kuko ubundi ngo umubyeyi waje mu ibyariro aba akeneye kwitabwaho, kugira ngo atagira ikibazo cyo kurangaranwa bikaba byateza ibyago bitandukanye. Gusa ngo mu rwego rwo gukumira impanuka zishobora kubaho, iyo babona umubyeyi ufite ikibazo bamwohereza ku bitaro by’Akarere agakurikiranirwayo kuko n’ubundi ntibiri kure cyane y’icyo kigo nderabuzima.

Ikigo Nderabuzima cya Nyamata ku munsi ngo cyakira abarwayi bari hagati 120-170, ni ukuvuga ababarirwa hagati 3,700-4,500 ku kwezi, abo bose bakakirwa n’umuntu umwe, ugomba kubasuzuma, akabasabira ibizamini niba bikenewe, ndetse akaza kuba ari nawe utanga ibisubizo akanandikira abarwayi imiti.

Abarwayi baba bategereje ari benshi ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata
Abarwayi baba bategereje ari benshi ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata

Muri rusange, ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata, hatangirwa serivisi zo kubyaza, aho ku munsi babyaza ababyeyi hagati ya 5-7, ababoneza imbyaro ku munsi ngo bakira ababyeyi hagati ya 45-50, hakaba na guhunda y’ikingira (vaccination), icyo kigo ngo gikingira abana bari hagati ya 900-1,200 ku kwezi, hari kandi n’izindi serivisi zitandukanye zose ziba zifite abarwayi bazikeneye ariko ugasanga abazitanga ntibahagije.

Gusa ngo hari icyizere ko hari gahunda nshya yo gushyira abakozi mu myanya (structure) yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ngo ishobora gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2021, iyo ikaba iteganya kongerera ibigo nderabuzima umubare w’abakozi bitewe n’umubare w’abarwayi babigana.

Iby’iyo gahunda nshya yo gushyira abakozi mu myanya kandi byanagarutsweho na Ndayisabye Viateur, ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera, na we uvuga ko muri iyo gahunda nshya yo gushyira abakozi mu myanya bitaye cyane ku mubare ikigo nderabuzima runaka cyakira, mu gihe mbere barebaga aho giherereye gusa, niba ari igice cy’icyaro cyangwa umujyi.

Urugero ngo washoboraga gusanga nk’Ikigo Nderabuzima cya Gahanga mu Murenge wa Kicukiro gishobora kuba cyakira abarwayi bakeya ugereranyije n’icya Nyamata, ariko kikabarwa nk’aho kiri mu Mujyi kikaba cyahabwa abakozi benshi kurusha icya Nyamata kandi mu by’ukuri ari cyo cyakira abarwayi benshi.

Ibyo rero ngo byarakosowe muri gahunda nshya yo gushyira abakozi mu myanya, ibigo nderabuzima bimwe na bimwe byongererwa abakozi. Uko kongererwa abakozi rero ngo bizatuma serivisi baha abaturage inoga kurushaho, kuko ubu ngo ikibazo cy’abakozi bakeya kiri mu bituma abarwayi badahabwa serivisi nziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka