Burera: Birakekwa ko umwalimu yiyahuye biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we

Umugabo witwa Twizerimana Innocent w’imyaka 40 wari umwalimu mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rusarabuye Akagari ka Ndago, mu mpera z’icyumweru gishize yiyahuye akoresheje umuti wica imbeba. Birakekwa ko intandaro yaba ari amakimbirane yari afitanye n’umugore bashakanye w’imyaka 38 y’amavuko.

Uyu muti birakekwa ko ari wo yanyweye ukamuhitana
Uyu muti birakekwa ko ari wo yanyweye ukamuhitana

Uyu mwalimu wigishaga ku ishuri ribanza rya Ruyange ngo yari amaze iminsi atabanye neza n’uwo bashakanye, aho yashinjaga umugore we kumuca inyuma no kutamwunganira mu gutunga urugo kuko na we asanzwe ari umukozi muri imwe muri SACCO zo mu Karere ka Burera.

Mu mabaruwa uyu mugabo yasize yanditse mbere yo kwiyahura, yagaragaje ko amakimbirane bahoranaga atari agishoboye kuyihanganira. Muri izo nyandiko yasize yagaragaje abo abereyemo imyenda y’amafaranga, abayimubereyemo n’ingano yayo.

Bivugwa ko amakimbirane y’uyu mugabo n’umugore yari azwi n’abaturanyi ndetse ngo hari n’ubwo byabaga ngombwa ko biyambaza ubuyobozi bwo mu gace uyu muryango wari utuyemo.

Mu nzu uwiyahuye yasanzwemo n’abatabaye, bamusanze yamaze gushiramo umwuka, hagaragara amacupa yavanyavangiyemo umuti bikekwa ko ari wo wamuhitanye.

Uyu mwarimu wigishaga ku ishuri ribanza rya Ruyange ngo yari amaze iminsi atabanye neza n’uwo bashakanye aho yashinjaga umugore we kumuca inyuma, no kutamwunganira gutunga urugo.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye Mbarushimana Emmanuel, yagize ati: “Ni byo koko uwo mwarimu yiyahuye kuwa gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020.

Uwo mugabo yabanaga n’umugore we mu makimbirane, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari buzi ibibazo bafitanye kuko ni na kenshi twagerageje kubihosha tubagira inama, ariko impande zombi ntizigeze zibyumvikanaho, byanatumye umugore ajya kwikodeshereza, hari hashize ukwezi batabana, umwe akaba ukwe n’undi gutyo”.

Amakuru y’uko yiyahuye bayamenye nyuma y’aho mushiki w’uyu mugabo agerageje kumuhamagara kuri telefoni igasona ariko ntayitabe. Gitifu Mbarushimana yagize ati: “Mu rukerera rw’uwo munsi yiyahuriyeho mushiki we yamuhamagaye kenshi atitaba, biba ngombwa ko atabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze tujya aho atuye.

Byadusabye kwica urugi kuko yari yikingiranye, tugeze mu nzu dusanga yanyoye umuti wica imbeba, dusanga n’imbabura ebyiri ziriho amakara yari yacanye ziri imbere y’igitanda yari aryamyeho yamaze gushiramo umwuka”.

Mu cyumba yari aryamyemo hanagaragara uducupa bikekwa ko aritwo yavangiyemo umuti wica imbeba ndetse n’impapuro yasize yanditse zifite ama paji atandatu. Muri ayo mabaruwa hari aho yagaragaje abo abereyemo imyenda y’amafaranga, abayimubereyeho n’ingano yayo.

Gitifu yagize ati “Izo mpapuro zari zigizwe n’amapaji atandatu, twagerageje kubaza abazi umukono we barimo n’abo bakoranaga bemeza ko ari uwe koko, yari yazisize ku kameza, bigaragara ko ari ibintu yari amaze igihe yarateguye”.

Amakimbirane y’uyu mugabo n’uwo bashakanye ngo yari ashingiye ku kuba yashinjaga umugore we gukoresha umutungo nabi no kumuca inyuma. Umugore w’uyu mugabo ngo akaba asanzwe ari umukozi muri imwe muri SACCO zo mu karere ka Burera.

Mbarushimana ati “N’ubwo umugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma nk’abantu bari bazi imibanire yabo, dukeka ko bishingiye ku gukeka n’amabwire y’abantu. Twari twaramugiriye inama yo kureka kwishinga abamubwira ayo magambo kuko byanashobokaga ko ari abashaka kubateranya. Ikindi ni uko twabagiriye inama y’uko bagomba gucungira hamwe imitungo, kuko niba barasezeranye byemewe n’amategeko ntabwo gucunga urugo bireba umuntu umwe”.

Uyu mwarimu wiyahuye ngo yari amaze igihe gito yimuriwe ku ishuri ribanza rya Ruyange, nyuma y’igihe yamaze yigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Ndago.
Bakimara kumusanga yashizemo umwuka RIB, Polisi n’inzego z’ibanze zakoze iperereza, nyuma aza gushyingurwa ku cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020.

Umunyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye asaba abafite ingo kwirinda amakimbirane, bagashyira imbere gushyira hamwe kuko birinda gushyamirana kwa hato na hato. Ikindi ni ukwirinda ibiyobyabwenge kuko na byo biza ku isonga mu bisenya ingo.

Dore amabaruwa bivugwa ko uwiyahuye yasize yanditse:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ntabwo bikwiye ko umuntu yakwiyambura ubuzima kuko nyuma y’ibibazo ubuzima burakomeza abantu bakagombye kwiyakira ubwabo aho kwiyahura

KIRENGA Régis yanditse ku itariki ya: 30-11-2020  →  Musubize

Bitambabaje cyn birakwiye ko let yegera abaturage kuruta gushyingiranya byumwihariko bakita kumuco nyarwanda wagiye wangirika njyemdanenga ministeri yumuco kuko mbona ntacyo ibasha gukora aribishoboka yakwita kumuco wabakiribato thx

Hakizimana innocent yanditse ku itariki ya: 24-11-2020  →  Musubize

Imana imwakire mubayo kuko azize urugo rubi ruramurenganyije pe. Ntayandi mahitamo rero kuko uwari urubavu rwe yamubereye icyago ngendeye kubyo yasize yanditse

Alias yanditse ku itariki ya: 24-11-2020  →  Musubize

Imana imwakire mubayo kuko azize urugo rubi ruramurenganyije pe. Ntayandi mahitamo rero kuko uwari urubavu rwe yamubereye icyago ngendeye kubyo yasize yanditse

Alias yanditse ku itariki ya: 24-11-2020  →  Musubize

Umwe mumiti y’ibibazo bishingiye kumakimbirane,ni gatanya itagoranye.sinumva ukuntu umuntu ufite ubwenge asaba gatanya,urukiko rukanga,NGO "zana impamvu nibimenyetso", kuki mugusezerana bidasabwa!?.ninkibi bivamo rero ndetse biraza kuba bibi kurushaho.

Rutajogwa Eugene yanditse ku itariki ya: 24-11-2020  →  Musubize

Amakimbirane yo mungo arimo gutuma beshi bapfa kuburyo budasobanutse Leta y’u Rwanda IKWIYE KUVUGURURA AMATEGEKO Agenga guhishyingiranwa

abateganya kubana bakwiye kujya babanza kubana igihe runaka babona bahuza neza bakabona gusezerana kubana burundu babona haribyo batumva kimwe bagatandukana bidasabye kuregana baramuka barabyaranye abana bakajya aho bigaragara ko hari ubushobozi bwo kubarera

ariko ingo nyishi ziri gusenyuka kubera urukundo rusigaye rushingiye kumitungo n’inshuti mbi ziyita ko zikurikirana amakuru y’ingo byamenyekanye ko zifite amakimbirane .

INNOCENT TWAGIRAYEZU yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

Iyi nkuru itumye nzana amarira.Umuntu yiyahura kubera ibibazo byamurenze,bigatuma akabya kwiheba.Basi niyigendere.Buri mwaka,abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri segonda 40. Abiyahura benshi bakoresha intwaro,umugozi,uburozi,kwiroha mu mazi,etc...Babiterwa ahanini n’ibibazo bitandukanye,cyanecyane kwiheba. Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli bible,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Harimo indwara,ubukene,akarengane,ubushomeli,etc...Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka