Abanyeshuri bagaragaweho Covid-19 bazakomeza gukurikiranirwa ku ishuri - RBC

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) gitangaza ko abanyeshuri basanganywe Covid-19 batazoherezwa iwabo cyangwa kuvurirwa ahandi, ahubwo bazakomeza gukurikiranwa bari ku ishuri.

Ibyo ni ibyatangajwe na Dr Sabin Nsanzimana, nyuma yo kubona ibisubizo bya bimwe mu bipimo byafashwe mu banyeshuri bamaze iminsi biga, aho ngo basanze nta gikuba cyacitse ari yo mpamvu abanduye bazitabwaho bari ku ishuri ndetse bagakomeza kwiga kimwe na bagenzi babo.

Dr Nsanzimana avuga ko akurikije ibyavuye muri uko gupima abanyeshuri, asanga uko batekerezaga icyorezo mu mashuri bidakabije, ari yo mpamvu ntayazafungwa.

Agira ati “Mu bipimo byafashwe mu mashuri mu gihugu hose bigera ku 3,441 byagaragaje ko iki cyorezo mu mashuri kidateye impungenge nk’uko twari tucyiteguye ari na byo byari byaratumye amashuri atinda gufungurwa. Mu mashuri 70 twapimye, amashuri arindwi yonyine ni yo twasanzemo abanduye harimo umwe, babiri se, cyangwa barengaho”.

Ati “Gusa icyo ayo mashuri ahuriyeho yose ni uko yegereye inkambi z’impunzi n’ubundi aho twari twarabonye uburwayi, cyangwa ahibasiwe kurusha ahandi. Mu mashuri abanza na kaminuza, twasanze ibipimo biri kuri 0.5% by’abagaragayeho uburyayi”.

Yongeraho ko abo mu mashuri yisumbuye banduye iyo ndwara akeshi ari abana biga bataha ndetse ahanini banaturuka muri izo nkambi z’impunzi ari yo mpamvu bihutiye kubapima, gusa ngo igishimishije ni uko batarembye.

Ati “Igishimishije ni uko mu bagaragayeho uburwayi ntawe ufite ibimenyetso, nta barwaye ku buryo bakeneye kujya kwa muganga. Ingamba zihari ni uko ahabonetse abana bafite Covid-19 batarembye, ikigo gishaka uko kibashyira ukwabo ariko ntiboherezwe iwabo kuko kwaba ari ukuyikwirakwiza, ahubwo bagakurikiranirwa aho bari n’amavuriro abegereye”.

Dr Nsanzimana akomeza avuga ko nubwo byagaragaye ko icyo cyorezo kidakabije mu mashuri bitavuze ko ubwandu ari zeru, ngo uwabivuga kwaba ari ukwibeshya. Gusa ngo ni ukubana na cyo, ntikibuze abantu imirimo yo gushaka ubuzima, kugeza igihe hazabonekera uburyo bwo kugihashya burambye, harimo n’urukingo.

Dr Nsanzimana kandi amara impungenge ababyeyi bohereza abana ku mashuri kuko hari ingamba zihamye zo kubakurikirana.

Ati “Ababyeyi bafite abana barimo kujya kwiga nabamara impungenge, bareke abana bagende bige. Abakuriye amashuri basabwa gukurikiza ibyo twaganiriyeho birimo ingamba zo gutuma abana batanduzanya, haba mu mashuri, aho barara, aho bagendagenda byitabweho kandi na Covid-19 izagenda igabanuka, kugeza tubonye ibiyitsinda burundu ubuzima bukomeze”.

Hashize icyumweru bamwe mu bana batangiye amashuri mbere bapimwa Covid-19, Minisiteri y’Uburezi ikaba yari yarateganyije ko hazapimwa abana 3,000 mu gihugu cyose, gusa ikigaragara ni uko iyo mibare yarenze ndetse ngo icyo gikorwa kirakomeje.

Gupima abo banyeshuri byakozwe mu rwego rwo kureba uko Covid-19 ihagaze mu mashuri, mu gihe hitegurwaga ko ikiciro cya kabiri cy’abanyeshuri na bo bajya ku ishuri, bakaba batangiye kwiga kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka