RDF irimo gukora iperereza ku byaha Sergeant Major Kabera Robert akekwaho

Ishami rishinzwe Ubushinjacyaha mu ngabo z’u Rwanda (MPD) ryatangiye iperereza ku birego bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert”, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana wo mu muryango we.

Iki cyaha biravugwa ko cyakozwe ku itariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

Igisirikare cy’u Rwanda cyirizeza buri wese ko ubutabera buzatangwa mu mucyo, kikamagana byimazeyo uwo ari we wese wica amategeko y’u Rwanda,aya RDF, n’undi wese mu bakozi ba RDF unyuranya n’imyitwarire n’indangagaciro bya RDF.

RDF yavuze ko ibikorwa byo gushakisha ukekwa birakomeje.

Sergeant Robert yamamaye kuri iri zina nk’umuhanzi, yamamara na none mu muziki kubera itsinda rya Army Jazz Band rya gisirikare. Ubu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho guhohotera umwana w’umukobwa w’imyaka 15, bikavugwa ko yahise atoroka n’ubwo bitazwi aho aherereye.

Sgt Robert wamamaye mu ndirimbo nka Weekend, Impanda n’izindi, ni umwe mu bahanzi banditse izina kandi umaze imyaka muri muzika, akabifatanya no kuba mu ngabo z’igihugu.

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ibitekerezo   ( 6 )

Ibi binyamakuru byagiye bishyiram imiyaga wan, uziko umusaza aba afite umuryango none aba asebye muruhame

Umwe Bavuze yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

NIhakorwe iperereza kwicyo cyaha akekwaho maze nikimuhama ahanwe byinangarugero

nizeyimana Moise yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

Ningombwa nashakishwe.ahanwe

Jean piere yanditse ku itariki ya: 24-11-2020  →  Musubize

Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Kwiyahura,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake cyane nkuko byagenze igihe cya Nowa.Abantu barabwirizwa ariko bakanga kumva.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

Wasanga uyu mwana w’umukobwa ariwe nyirabayazana w’ibyamubayeho dore ko abana b’abakobwa bo muri ibi bihe basigaye bakunze imibonanompuzabitsina kurusha matene

Kibonge yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

Wasanga uyu mwana ariwe nyirabayazana w’ibyamubayeho abana b’abakobwa b’uyu munsi ntiboroshye mu gukunda imibonanompuzabitsina

Kibonge yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka