Imbuto Foundation na IHS Rwanda basinye amasezerano yo kurihira abanyeshuri 150

Umuryango Imbuto Foundation wasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi HIS Rwanda Limited, agamije gufasha kwishyurira amashuri abana b’abahanga bavuka mu miryango itishoboye.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation Geraldine Umutesi (ibumoso), hamwe n'Umuyobozi Mukuru w'agateganyo wa IHS Amida Azeez
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation Geraldine Umutesi (ibumoso), hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa IHS Amida Azeez

Ayo masezerano yashyizweho umukono tariki ya 20 Ugushyingo 2020, agamije kuzishyurira amafaranga y’ishuri abana b’abahanga 150, aho buri mwana wiga acumbikirwa azajya yishyuriwa amadolari ya Amerika 300, ni ukuvuga hafi ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda. IHS izishyura amadolari ya Amerika ibihumbi 45 (Miliyoni hafi 45 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mwaka w’amashuri 2020-2021.

Iyi nkunga ni igice kimwe mu bigize gahunda ya ‘Edified Generation’, yatangijwe na Imbuto Foundation mu mwaka wa 2002, hagamijwe kurihira amashuri abana b’abahanga ariko bakomoka mu miryango ikennye.

Iyi gahunda ubu ifasha abanyeshuri 694, babarirwa mu mashuri yisumbuye 102 mu gihugu hose. Mu gihe cy’ibiruhuko by’umwaka (ibiruhuko binini), abo banyeshuri bahurizwa mu ngando ziba zigamije kubongerera ubumenyi mu mibereho yabo, buza bwuzuza ibyo biga mu ishuri.

Kuva mu mwaka wa 2015, HIS imaze kurihira abanyeshuri 400, binyuze mu bufatanye na Imbuto Foundation.

Gahunda ya ‘Edified Generation’, imaze gufasha abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa 9,601 barihirwa amashuri yisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka