
Nyuma y’iminsi ine yari amaze iminsi yambaye umwambaro w’umuhondo "Maillot Jaune", Mugisha Moise asoje isiganwa Grand Prix Chantal Biya.
Ku munsi wa mbere w’isiganwa, Mugisha Moise yegukanye umwanya wa mbere aho yarushaga umukurikiye amasegonda ane, ahita atangira kuyobora isiganwa yambaye Maillot Jaune.
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ntiyegukanye umwanya wa mbere ku gace ka kabiri karyo, gusa yongereye amasegonda yarushaga umukurikiye, agera ku masegonda 34.
Mu gace ka kane kakinwe ku munsi w’ejo, Mugisha Moise yitwaye neza na ko arakegukana, ahita ashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 39 ku mukinnyi umukurikiye.
Mu gace ka nyuma k’isiganwa kakinwe kuri iki Cyumweru, abasiganwa bahagurutse ahitwa Sangmelima berekeza i Yaoundé aho bakoze intera ya kilometero 166.4.
Muri iri siganwa ryihariwe n’abanyarwanda, usibye Mugisha Moise kuba yaryegukanye, yanatwaye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza, Mugisha Samuel atwara igihembo cy’uwahize abandi mu kuzamuka (Meilleur grimpeur), naho ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda), iba ikipe nziza y’irushanwa ryose.
Ohereza igitekerezo
|
Akomereze aho
Imana Ihabwe icyubahiro. Twishimiye itsinzi!!!
Ariko hejuru ya byose nejejwe cyane no kubona intego bihaye bahaguruka i Kigali bayigezeho! Tuzabakirana ishema!!!
abanyarwanda nibakomerezaho kandi bakoze cyane berekanye ko dufite imbaraga. umupira w’amaguru naho bazabigenzeko.
Bravo pour les Rwandais. Abana baranyonga kakahava. Gusa muduhe urutonde nibura rw’icumi ba mbere.