Umuntu Polisi yatoreye amafaranga yabonetse
Ku wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yari imaranye icyumweru amafaranga yatowe n’umupolisi wari mu kazi mu muhanda Kigali Convention Centre – Remera, hagati ya saa tatu na saa yine za mu gitondo.

Polisi yasabaga uwumva ayo mafaranga ari aye kugera ku cyicaro cyayo mu biro by’Umuvugizi, cyangwa se agahamagara nomero 0788311155.
Kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2020 Polisi yashyikirije ayo mafaranga uwitwa Uwizeyimana Claudine, ivuga ko ari we wujuje ibimenyetso byo kuba yarayataye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagize ati "Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi baravugaga bati ’wenda ni jye’, hari n’uwaje hano ndetse n’abavugaga ngo ’wenda ni umutego’ ariko si byo, twagiraga ngo turebe ko ibimenyetso twari dufite hari ubyujuje".
CP Kabera avuga ko ayo mafaranga ari menshi ariko yirinze kuvuga uko angana, ndetse na nyirayo ntabwo yemeye kuvuga umubare wayo n’ubwo ngo wari umushahara w’ukwezi wose nk’umuntu wikorera iwe mu rugo ku Kinamba.
Uwizeyimana asobanura ko ayo mafaranga yari ayakuye kuri banki ayajyanye ku yindi i Kimironko kwishyurira umwana ishuri, asigaye akaba ari ayo guhaha, guhemba umukozi, kwishyurira abandi bana ingendo zo kujya ku ishuri n’ibindi.
Ati "Nageze hafi yo kwa Lando ndi kuri moto nikora ku mufuka numva ya mafaranga ntayo mfite, ngira ubwoba, mbwira motari nti ’subira inyuma turebe ko hari ayo twabona’, turageendaa! Nyabuze ndarira ndihanagura, ntangira kubwira abantu ibyago nagize".
Uwizeyimana avuga ko inshuti ye ikorera i Kimironko ari yo yamubwiye ko yabonye ibitangazamakuru bivuga ko Polisi yatoye amafaranga, bukeye bwaho ku wa gatandatu w’icyumweru gishize aza kuri Polisi.

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko bwashingiye ku bimenyetso Uwizeyimana yavugaga ndetse n’ibyo yari yabwiye abandi, bwumva bihuye n’ibyo umupolisi watoraguye ayo mafaranga na we atanga.
Umuvugizi wa Polisi ndetse na Uwizeyimana (nyiri amafaranga) bashimira umupolisi wayatoye witwa Sgt Muremyangabo God ndetse n’abapolisi muri rusange bakomeje kugaragaza ubunyamwuga.
CP Kabera asaba abapolisi gukomeza kubahiriza inshingano zabo neza nka Muremyangabo, ariko n’abaturage babura ibintu byabo bagakangurirwa kubirangisha.
Ohereza igitekerezo
|
ndabubaha polisi yacu nziza, no mu muhanda rwose abenshi bagaragaza ikinyabupfura. Imana ijye ibampera umugisha.
Genda RPN muri abambere, Imana ibajye imbere kandi uwayatoye akayatanga Imana izamuhe ibifaranga bitabarika ,ubutunzi mu mafaranga n´ibitari amafaranga. Uyu mukobwa/gore yige gukoresha cashless we abahe, hari carte za visa/Mastercartd,momo---mobilebanking....intellectuelle kweri? ko yayabitse se mu ngodo,porte monais yabagabo?????CG ni copin we ariko kubera ko yaba acuruza akamogi cg iyindi dilu mbi niwe wahisemwo kuza? Ndizera ko police yayahaye byirayo.