Barishimira ko gupimwa Covid-19 byabegerejwe

Abatuye mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali barishimira ko igikorwa cyo gupima Covid-19 cyabegerejwe bityo bikaba bigiye kubafasha kumenya uko bahagaze kugira ngo barusheho kuyirinda.

Ni nyuma y’uko mu tugari tugize Umujyi wa Kigali ku wa Gatandatu hatangijwe igikorwa cy’iminsi ibiri cyo gupima Covid-19, kugira ngo hamenyekane imibare nyayo y’abarwaye.

Harapimwa 15% by’abatuye mu Kagari aho muri buri Mudugudu hagomba gupimwa abantu babarirwa muri 70 by’abawutuye kandi hagapimwa abafite kuva ku myaka 15 kuzamura.

Ikigamijwe muri iyi gahunda ni ukumenya uko ubwandu buhagaze muri utu turere umunani hamwe n’Umujyi wa Kigali, abarwayi bakavurirwa mu bitaro mu gihe baba barembye, naho abatarembye cyane bagakurikiranirwa mu ngo iwabo.

Kigali Today yasanze bamwe mu batuye mu mirenge ya Gikondo na Kigarama mu Karere ka Kicukiro aho barimo gupimirwa, bavuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuko hari n’abangaga kujya kwipimisha bitewe n’uko ubusanzwe bisaba amafaranga.

Mukeshimana Betty wo mu Kagari ka Kinunga mu Murenge wa Gikondo, avuga ko kuba Covid-19 yarakwiriye hose, byamuteraga impungenge z’uko na we yaba yaranduye, ariko nyuma yo gusanga nta kibazo afite, akaba abwira abantu ko badakwiye gukomeza gukerensa iki cyorezo.

Uwapimwaga yategerezaga igisubizo akagihabwa mu minota 15
Uwapimwaga yategerezaga igisubizo akagihabwa mu minota 15

Ati “Abatemera ni uko batarabona aho abantu bagagaye, Covid-19 ibaho twabanje kujya tubipinga ariko ubu ngubu usigaye ubona umuturanyi ukabona yapfuye, ukabona umuvandimwe wawe yapfuye kandi ari yo azize nu kuri Covid-19 ibaho”.

Uwitwa Rutayisire w’imyaka 58 avuga ko yari yarakingiwe ariko ngo kuba uwakingiywe bitamubuza kwandura Covid-19 yashimishijwe n’amahirwe yagize yo gupimwa agasanga ari muzima.

Ati “Mbyakiriye neza ukurikije n’imyaka mfite, ubu ngiye gukomeza gukora akazi kanjye nk’uko bisanzwe kandi nkirinda kurushaho nkaraba neza intoki n’aho ngenda ngasiga intera badusaba ndetse no mu muryango wanjye mbashishikarize kutagira aho bajya kugira ngo batagira aho bahurira n’ubwandu”.

Biteganyijwe ko kuri site eshatu zirimo gupimirwaho Covid-19 mu Murenge wa Gikondo muri iki gihe cy’iminsi ibiri hapimwa abaturage 1059 batoranyijwe mu tugari dutatu.

Igikorwa cyo gupima Covid-19 mu tugari ku munsi wa mbere wacyo kitabiriwe mu buryo bushimishije
Igikorwa cyo gupima Covid-19 mu tugari ku munsi wa mbere wacyo kitabiriwe mu buryo bushimishije

Gupima COVID-19 muri ubu buryo bwagutse (mass testing) mu tundi turere 8 turi muri Guma mu Rugo ari two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, bitangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka