Abantu 13 bapfuye bazize ikamyo itwaye lisansi yakoze impanuka igahita ishya

Muri Kenya ikamyo yari itwaye lisansi yagonganye n’indi modoka mu muhanda, hagati y’Umujyi wa Kisumu na Busia ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro, abantu bagera kuri 13 bakaba bahasize ubuzima.

Ibyo byabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, impanuka ikimara kuba, abantu bahise bahururana amajerekani baza kuvoma lisansi yari muri iyo kamyo yari imaze gukora impanuka, ari byo yahise ifatwa n’inkongi.

Polisi ya Kenya ikorera muri ako gace kabereyemo impanuka, itangaza ko abantu bagera kuri 24 ubu bari mu bitaro nyuma yo gutwikwa cyane na lisansi, ikongeraho ko mu bakomeretse harimo n’abana.

Abashinzwe iperereza barimo gushakisha ahabereye impanuka kugira ngo barebe niba hari abantu bahiye bagakongoka ku buryo imibiri yabo itakigaragara, ibyo ngo bikaba bivuze ko imibare y’abahitanywe n’iyo mpanuka ishobora kwiyongera.

Umuyobozi wa Polisi muri icyo gihugu, Charles Chacha yagize ati "Dukeneye kubanza gukora igenzura ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba hari abantu bahiriye ahabereye impanuka bagakongoka burundu, kuko hari amagufa yahabonetse".

Byafashe amasaha abiri kugira ngo abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bagere ahabereye impanuka hafi y’Umujyi wa Malanga, uherereye mu birometero 320 mu majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Nairobi, Umurwa mukuru wa Kenya.

Ikamyo itwaye amata yari mu kindi cyerekezo cy’umuhanda, ngo ni yo yagonganye n’iyo kamyo itwaye lisansi nk’uko ababibonye bari hafi aho babivuze.

Umwe mu bakomerekeye muri iyo mpanuka witwa Wycliffe Otieno, yabwiye ibiro ntaramakuru ‘AFP’ ukuntu we n’abandi baje bazanye amajerekani yo kuvoma lisansi nyuma yo kumva iyo mpanuka y’ikamyo, n’ukuntu we yagize amahirwe akarokoka mu gihe hari abahasize ubuzima.

Otieno, aganira n’icyo gitangazamakuru aho aryamye mu bitaro yagize ati "Nashoboye kwiruka ndahunga, Sinzi uko nagize ayo mahirwe kuko numvise ko hari abandi bantu mu bo twari kumwe batashoboye kurokoka ".

Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru gitangaza ko muri Kenya hakunze kubaho impanuka zo muhanda zitejwe n’amakamyo afite umuvuduko mwinshi agongana n’ibindi binyabiziga.

Muri Kenya kandi, ngo abantu bagera hafi ku 3.000 bapfa baguye mu mpanuka zo mu muhanda buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka