#COVID19: Abarwayi bashya 2,773 babonetse mu bipimo 73,608

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 2,773 babasanzemo Covid-19, muri bo 2,225 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 1,855, abantu 11 bitabye Imana, naho abarembye ni 72 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Muri rusange aba bantu 2,773 basanzemo Coronavirus babonetse mu bipimo 73,608, iyi mibare ikaba ishobora kuba yazamuwe na gahunda yakozwe muri Kigali yo gupima abantu benshi bikorewe ku rwego rw’Akagari.

Abitabye Imana ni abagore batanu b’imyaka 75 (Rulindo), 71, 66 (Kigali), 69 (Rubavu) na 69 (Rusizi) n’abagabo batandatu b’imyaka 71 (Rulindo), 69, 60, 57 (Kigali) 62 (Huye) na 50 (Karongi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 649 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 16,632.

Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mu rwego rwo kurwanya covid 19 hakagombye gukaza ingamba zo kudahererekanya amafaranga mu ntoki bikaba itegeko ku bacuruzi bose gukoresha momopay. Abacuruzi bemera kwishyurwa muri ubwo buryo ni mbarwa abenshi bakubwira ko yafunzwe niyo mpamvu inzego zibishinzwe zikwiriye gukurikirana uko ubwo buryo bushyirwa mu bikorwa

Mukwiye Frodouard yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

No mu turere turi muri Guma mu rugo hazabemo gahunda yo gupima nk’iyashyizwe muri KIGALI

KAYIRANGA Lambert yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka