Biteguye gukora ibizamini bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko biteguye kubikora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira ngo barusheho gukumira ubwandu bushya akenshi buterwa no kuyarengaho.

Biteguye gukora ibizamini bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Biteguye gukora ibizamini bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ni ubwa mbere ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye bigiye gukorwa kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda guhera ku wa 15 Werurwe 2020.

Biteganyijwe ko guhera kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 aribwo ibyo bizamini bitangira gukorwa mu gihugu hose bikaba bigiye gukorwa mu gihe kidasanzwe no mu buryo budasanzwe, bitewe n’icyorezo cyibasiye isi guhera mu mpera z’umwaka wa 2019.

Abanyeshuri bakorera ku rwunge rw’amashuri rwa St Vincent Palloti, bavuga ko batagomba kwivutsa amahirwe bagize yo kwemererwa gukora ibizamini bya Leta, ko ahubwo bagiye kuyabyaza umusaruro barushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Babanje kureba ibyumba buri wese azakoreramo
Babanje kureba ibyumba buri wese azakoreramo

Uwimana Grâce, umwe mu banyeshuri bakora ikizamini cya Leta mu cyiciro rusange, avuga ko ibizamini bije bikenewe.

Ati “Iki kizamini kije gikenewe bitewe n’igihe cyashize tuvuga ngo tuzakora ibizamini ariko ntitubikore bitewe n’impamvu za Covid-19. Nkatwe twahuye n’ingaruka zo kudakora ubushize kubera Corona, ubungubu dufite ingamba zo kuba twakwirinda turimo gukora ibizamini, tukubahiriza amabwiriza ndetse tukita no ku bindi bijyanye no kwirinda icyo cyorezo”.

Ishimwe Cedric na we ni umwe mu bagomba gukora ibizamini bya Leta, avuga ko kuba bagiye gukora ibizamini mu bihe bidasanzwe no mu buryo budasanzwe, bagomba kugira ingamba zidasanzwe.

Ati “Nkanjye ingamba mfite ni uguhana intera n’abandi banyeshuri, kuba ufite ibikoresho byawe ku buryo nta bintu byo gutizanya kugira ngo tudakwirakwiza Corona byihuse, ikindi ni uko intego ari ugutsinda”.

Buri wese yari ashishikajwe no kumenya aho akorera
Buri wese yari ashishikajwe no kumenya aho akorera

Nyirabyenda Marie Claudine ni umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa St Vincent Palloti Gikondo. Avuga ko bitewe n’uko abanyeshuri bazahakorera ubusanzwe biga bataha, biteganyijwe ko bazajya bahafatira ifunguro rya saa sita kugira ngo hirindwe ingendo.

Ati “Iyo abana basohotse mu kiruhuko cya saa sita abenshi ntibabasha kujya iwabo, ukumva ngo bagiye mu tubutike. Twari dufite impungenge rero z’uko abana muri uko gusohoka bashobora kwanduzanya Covid-19, nuko ikigo gitegura ko abana bose barira ku ishuri”.

Biteganyijwe ko abanyeshuri 520 baturutse mu bigo bine ari bo bagomba gukorera ibizamini bisoza icyiciro rusange ku rwunge rw’amashuri rwa St Vincent Palloti, bakazakorera mu byumba 21 kuko mu cyumba hagomba kujyamo abatarenze 25 kandi buri wese akicara ku ntebe ye, kugira ngo hubahirizwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Muri iki gihe cya Guma mu Rugo Minisiteri y’Uburezi yateguye uburyo abanyeshuri, abarezi ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ikorwa ry’ibizamini bya Leta baturuka kure, bazoroherezwa mu ngendo.

Uburyo bicaramo bugomba kuba bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Uburyo bicaramo bugomba kuba bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka