Ruhango: Abasaga 230 bafashwe basengera mu ishyamba rya Kanyarira

Abantu basaga 230 biganjemo abo mu turere twa Ruhango, Muhanga na Nyanza bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu Murenge wa Byimana basenga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021.

Bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu karere ka Ruhango basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu karere ka Ruhango basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Aba bantu biganjemo abagore n’abagabo n’urubyiruko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 baza gusenga, mu gihe uturere twose turi muri gahunda ya guma mu karere, utundi turi muri guma mu rugo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango yabwiye abafashwe ko butabujijwe gusenga ariko abantu basabwa gusengera mu ngo kugira ngo badahura bakanduzanya Covid-19.

Yababwiye ko gusengera i Kanyarira bitemewe mu gihe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abasaba gutegereza icyorezo kikagabanuka.

Abafashwe bemera ko bakoze icyaha cyo kurenga ku mabwiriza ya Leta kandi baje gusenga Imana, bakavuga ko basaba imbabazi ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko bacibwa amande bakabareka bagasubira mu ngo.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abafashwe bahanwa hakurikijwe amakosa bakoze bitewe n’uko basuzuguye ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepho SP Theobald Kanamugire avuga ko abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwambuka uturere nta ruhushya bafite, kandi bakaba banarenze nkana ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Avuga ko inzego z’umutekano zikomeza gukaza ingamba zigafata abarenze ku mabwiriza kandi abantu basabwa kwibuka ko kwirinda ari byo byiza kurusha gucengera mu nzira zitemewe.

Agira ati, "Inzego z’umutekano turakaza ingamba kandi buri wese ushashaka kurenga ku mabwiriza ava mu karere ajya mu kandi ntibyemewe twafatiyemo n’abavuye muri Kamonyi kandi bari muri gahunda ya guma mu rugo urumva ko bashobora gukwirakwiza ubwandu".

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango yabagejejeho ubutumwa bwo kwirinda kuza gusengera kuri uyu musozi
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango yabagejejeho ubutumwa bwo kwirinda kuza gusengera kuri uyu musozi

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abafashwe bari harimo abari basanzwe baza gusengera Kanyarira kandi bitemewe kuko hatarashyirwa ibya ngombwa bifasha abaza gusenga.

Avuga ko abafashwe bacibwa amande y’ibihumbi 10frw ahanishwa abanyuranyije n’amabwiriza ya Leta, abatayabona bakaba barara mu kigo cy’imyuga cya MPANDA TVET School bigishwa.

Akarere ka Ruhango kamaze gupfusha abantu 17 bahitanywe na Covid-19, abarwayi na bo bakomeje kwiyongera kuko bashobora kubona abarenze batanu ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bibeshya ko Imana yakumva amasengesho yawe aruko ugiye gusengera I Kanyarira,I Kibeho cyangwa I Maka.Imana yumva amasengesho gusa aruko twirinze gukora ibyo itubuza,aho rwasengera hose.Ikindi kandi,tugomba gusenga SE wa Yezu wenyine,aho gusenga ubutatu cyangwa Bikira Mariya.Ibyo ni icyaha,kubera ko Yezu yadusabye "gusenga SE wenyine".Nibwo Imana izumva amasengesho yawe.

gatare yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka