Minisitiri Busingye yaremeye umuturage wamusabye agafuka k’umuceri
Umuturage wiyise Rebakure ku rubuga rwa Twitter yandikiye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, amumenyesha ko ‘mu nda nta kirimo no kwirinda bigoye’, na we ahita amwoherereza amafaranga ayanyujije kuri Mobile Money.

Minisitiri Busingye yari yanditse kuri Twitter ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 asaba abantu kurushaho kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus kuko imeze nabi, asaba abatangiye Guma mu Rugo kwitwararika.
Rebakure ni umwe mu batanze ibitekerezo kuri ubwo butumwa ariko we asa n’uwisabira ubufasha Minisitiri Busingye agira ati “Bwana Minister wandemeye nk’agafuka k’umuceri nibura iyi Guma mu rugo nayisoza nta mwotsi na mba naho ibya korona baca umugani ngo ikirima nikiri mu nda, mu nda nta kirimo no kwirinda wapi..”
Minisitiri Busingye yahise amubaza ati “Uri muri Momo?”
Hashize akanya wa muturage witwa Rebakure ashyira kuri Twitter ubutumwa bwa Mobile Money bugaragaza ko yakiriye amafaranga yo kugura wa muceri, ndetse ashimira Minisitiri Busingye amusabira n’umugisha ku Mana.
Uwo muturage yagize ati “Urakoze Minisitiri yabikoze ndamushimiye Imana imuhe umugisha…”


Ohereza igitekerezo
|
Minister Businge no umuntu w’umugabo Kandi w’umubyeyi,ashyira mukuri cyaneko nubusanzwe ni umunyakuri.Imana Ishobora byose Imukomereze intambwe mubuzima bwe bwose.Mboneyeho nanjye kumwifuriza Impagarike muri 2022
Yakuremeye,wasanga uguzemo Bierre naho kuguramo uwomuceli wamusabye,ukamera nkabasaba amabati,cg sishakibondo bakarangira babigurishije.
Yakuremeye,wasanga uguzemo Bierre naho kuguramo uwomuceli wamusabye,ukamera nkabasaba amabati,cg sishakibondo bakarangira babigurishije.
Yakuremeye,wasanga uguzemo Bierre naho kuguramo uwomuceli wamusabye,ukamera nkabasaba amabati,cg sishakibondo bakarangira babigurishije.
Urugero rwiza thx Minster
Uretse ingeso yo gusabiriza uwo muntu ndahamya ko atarashimishijwe nuko guma murugo ibaho agasa nubivuga aliko aningura ntabwo ali umukene wo gufashwa wapi ngo narangiza.yandike akoresheje Twitter ahubwo bazamugenzure barebe niba yarafashijwe à bikwiye koko