Igitekerezo: Umunyarwandakazi uri mu irushanwa yambaye ikariso nk’abandi byakwangiza iki ku muco?

Ni kenshi hirya no hino hagenda humvikana impaka zishingiye ku kuntu Abanyarwandakazi bagaragara mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane mu bijyanye n’imyidagaduro, bamwe bati bambare bikwize, abandi bati bisanishe n’abandi, abandi bati bagomba kujyana n’igihe….Ibi bikunda kugarukwaho ku gikorwa cyabaye, bashima abandi banenga.

Izi ni impaka zagiye zigarukwaho kenshi mu bihe bitandukanye, yaba ba Nyampinga batandukanye bagiye bagaragara baserukiye u Rwanda, yaba abakinnyi mu mikino itandukanye cyane cyane abakobwa, aho bamwe bagaragaza ko bambara bakurikije umuco nyarwanda, abandi bati Abanyarwanda basigaye inyuma ntibisanisha n’igihe,… Ariko aha bintera kwibaza ngo ubundi imyambaro yo mu myidagaduro ijyanye n’umuco nyarwanda twayita ko ari iyihe?

Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yanze kwambara utwenda tw'imbere twonyine mu marushanwa ya Miss Earth 2017
Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine mu marushanwa ya Miss Earth 2017

Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’amaboko ukinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) waberaga mu Rwanda wongeye gukurura izi mpaka, aho Abanyarwandakazi bagaragaye bambaye imyenda miremire, nyamara bagenzi babo bakinanaga bo bambaye amakariso n’utwenda dufashe amabere. Bamwe bati Abanyarwandakazi bari bambaye neza bakurikije umuco, abandi bati ntakigenda cyabo ntabwo ibyo bari bambaye bijyanye n’umukino bakinaga n’aho bakiniraga,…Ariko njyewe bintera kwibaza koko n’iyo bahitamo kwambara ikariso n’utuntu dufashe amabere umuco bari kuba bishe, cyane ko turi mu bihe by’ubushyuhe ahubwo byabafasha gukina neza bisanzuye.

Ubundi iyo abantu bavuga kwica umuco, bintera kwibaza aho bahera kuko kera kose mu muco nyarwanda umuntu yatangiraga kwambara afite imyaka 10, ni bwo yatangiraga kwambara imyambaro ikagenda itandukana bitewe n’ikigero umuntu agezemo. Imyambaro yari ikozwe mu biti ndetse n’impu z’inyamaswa. Abangavu bambaraga inshabure ndetse n’imyambaro bitaga indengera, abagore bo bakambara inkanda n’ibicirane, ariko iyi myambaro wabonaga ari iyo guhisha ubwambure gusa kuko ibice binini by’umubiri byasigaraga bigaragara. Aha bintera kwibaza aho byaba bitandukaniye n’uwaba yambaye ikariso agahisha ubwambure n’amabere ubundi agakina yisanzuye.

Iyi myambaro kandi si mu Rwanda ikunda kugarukwaho gusa, kuko hari n’abandi bantu bakunda kubijyaho impaka bibaza impamvu umukobwa yajya gukina igice cye kinini kitambaye. Abenshi biterwa n’umuco cyangwa n’idini baherereyemo. Ariko ku bwanjye mbona bitewe n’impamvu yo kugira ngo umukinnyi yiyumve ko yisanzuye bimufasha gukina neza abohotse, kwambara iyo myenda ntacyo byaba bitwaye ndetse nta n’umuco aba yishe.

Hari abavuga ko kwambara muri ubu buryo bituma abakinnyi birekura cyane ko baba bari no ku mucanga ahantu hashyushye
Hari abavuga ko kwambara muri ubu buryo bituma abakinnyi birekura cyane ko baba bari no ku mucanga ahantu hashyushye

Mu Rwanda tugira amahirwe tugira ahantu hitwa ku mucanga abantu bajya kuruhukira cyane cyane mu bihe nk’ibi by’izuba, ariko buri wese iyo ari kwitegura kujya ku mucanga, ategura utwenda tworohereye cyane, akenshi duhisha ubwambure gusa n’amadarubindi y’izuba kugira ngo agere ku ntego ze, zo kuruhuka yota n’ako kazuba ko ku musenyi. Ibyo kandi byo tubyita ubusirimu. Kuki rero umukobwa we uri no mu irushanwa unakeneye ibihembo n’intsinzi yambaye ibimuha amahoro ngo atsinde byo tutabyita ubusirimu?

Sindi bushimangire kuri njyewe ngo kwambara imyenda minini ni byo byiza cyangwa kwambara ayo makariso ni byo byiza. Gusa ku bwanjye mbona icyo bahitamo kwambara bitewe n’ibyo bumva byabafasha kugera ku ntego zabo, nta muco nyarwanda baba bishe. Wenda byabanza gutonda bamwe kuko bitamenyerewe, ariko nyuma byamenyerwa.

Hari abavuga ko abakobwa bo hambere bambaraga gutya kandi bakagira umuco
Hari abavuga ko abakobwa bo hambere bambaraga gutya kandi bakagira umuco

Wowe ubyumva ute ? Tubwire hepfo mu mwanya wagenewe ibitekerezo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Uko biri kose abashaka kwambara ubusa si umuco bashyigikiye ahubwo ni imico y’ubusambanyi bashaka kuzana mu bantu.
Iyaba twabanzaga gusobanukirwa "Culture na civilization" aho bihuriye. Sintekereza ko abumva bashaka kwambara nk’uko abakibwa kera bambaraga, barusha ibwami n’abatware gukunda umuco. iyo kwambara bakikwiza biba byari ukwica umuco, hari kubaho n’ibtamvara hirya hino zamafana imyambaro,uhereye i bwami ukagera muri rubanda giseseka.
Umuco urakura, hakagira ibiwiyongeramo bitewe n’iterambere. Ibyiza bigashimwa, ibibi bikarwanywa. Simpamanya n’ushaka kwambara ubusa yitwaje imyambaro yo hambere, kuko kwambara inkanda, ishabure....kurira ku mbere, kunywa amata adatetse, guheka umugeni mu ngobyi....ibyo byari umuco ariko kandi niryo terambere bari bafite. Ngaho hazagire umbwira ko ashaka kujya arara mu kirago kuko abanyarwanda kera bakiryamagamo? hazagire umbwira ko mubukwe bwe ashaka ko bazamuheka mu ngobyi ubukwe bugataha nta modoka zikoreshejwe? Ninde muri abo bashaka kwambara ubusa wemeye ko bazamurambagiriza, bakazana umugore /bakakujyana ku mugabo utazi nijoro, bwacya ukamwera ?
Abantu mwaretse kutubeshya iyo ko ari imico ya hollywood, ko n’abo muvuga ngo twambare nkabo babyize vuba atariko bahoze bambara. (babikuramo amafaranga).
Umuco ugendana n’indangagaciro. Nta mfura yiyandarika. Nta mfura itsimbarara ku kibi.Dukwiye kwiga imico myiza, imibi tukayirinda. Dutandukanye Culture na civilization.Umuco n’iterambere.

Jean Bosco Runyotwe yanditse ku itariki ya: 22-02-2022  →  Musubize

ndibaza niba kuba abari bacu bavuye mumarushanwa ari uko bari bambaye ibijyanye n’umuco wacu? icyiza ni mubategure mu mikino kurusha uko mwaba mubavanga mumutwe mubumvisha ko kuka batsindwa ari uko batambaye amakariso.ikindi kandi duharanire kwigirira icyizere twebwe ubwacu tutagendeye kuby’abandi.

NIYONSENGA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

Ariko mwa Bantu mwe mujye mureka tugendere ku muco wacu, abambara ayo makariso mu bihugu byabo iyo bayambaye nta kibazo bitera abababona, ho biramenyerewe.

Na mwe niba mubibona, iyo umukobwa yambaye umwenda umufatiriye cyangwa yambaye impenure, abantu bose baramwitegereza cyane, yewe Abagabo n’Abasore bakabura amahoro mu mapantaro munsi y’umukandara, tekereza rero kugukinira imbere yambaye ikariso.
Mwa bantu mwe ibi bintu ntabwo bikwiye ku Banyarwandakazi, keretse iyo mikino nijya ibera kuri stade itarimo abafana.

Umusaza Isiboyintore yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

kwiga ibabandi sibibi kd kubana nabontacyo bidutwaye reka nsubize uwavuze ngo ntitukemere bimwe ngo.teange ibindi

nimureke ibyiza byabo tubyigireho ariko ibibi byabo tubigumane

murwanda rwo hambere nibyo bashiki bacu bambaraga inshabure abigiye hejuru bagashyiraho inkanda nibyo rwose abato batabizi nibabyemere
arikose ubu umunyarwndakzi wambaye incabure muhuriye ahiherereye ubu yagukira wamugabo we?

tugenzure neza tubanze tumenye impamvu dushaka ko bashiki bacu bambara ubusa kukarubanda

Aimable yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

kwiga ibabandi sibibi kd kubana nabontacyo bidutwaye reka nsubize uwavuze ngo ntitukemere bimwe ngo.teange ibindi

nimureke ibyiza byabo tubyigireho ariko ibibi byabo tubigumane

murwanda rwo hambere nibyo bashiki bacu bambaraga inshabure abigiye hejuru bagashyiraho inkanda nibyo rwose abato batabizi nibabyemere
arikose ubu umunyarwndakzi wambaye incabure muhuriye ahiherereye ubu yagukira wamugabo we?

tugenzure neza tubanze tumenye impamvu dushaka ko bashiki bacu bambara ubusa kukarubanda

Aimable yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

Kwambara ubusa ryavuzwe bwa mbere umuntu amaze gucumura muri edeni,umugambi w’Imana waruko umuntu yambara akikwiza rero mbona umuco nyarwanda ari mwiza,ntabwo bikwiriye ko twambara ibidakwiye kuberako abandi babyambaye.Ndashimira cyane abāri bacu bahagarara k’umuco batojwe,nkanahwitura abagenda batatira umuco kubireka.Murakoze

innocent yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

rero byababyiza niyo mikino bajyiye bareka kuyitabira kuko nayo si umuco nyarwana! kwambara ibijyanye nicyo ujyiyegukora mbona ntakibazo kirimo ese kondeba harabavugango kurebera kubandisibyiza ububaranjyirango dusenye namazu tumazekubaka dusubire murinyakatsi ko arizo zumuconyarwanda kuki mwemera bimwe ibindi mukabireka kd byose atari ibyanyu

harerimana placide yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

Byose ni mumutwe. Yaba iyo kariso yaba ayo makabutura ntagikurikije umuco kuko nk’uko wabivuze Youyou kera ibice binini by’umubiri byabaga biri hanze n’amabere twese twubaha.

Mujye mujya guhigana mutagaragara nk’abasigajwe inyuma n’amateka iyooo ngo muri mu muco.

Ikibazo nyamukuru ni ukutabimenyera, mwabikora kangahe bikaturangaza, kabiri kangahe tukamenyera n’amagambo agashira!

Micheline yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

Bari bambaye ibitajyanye naho bari barimo gukinira.

Imyenda yo kwambara ku mucanga myiza irahari itari bikini ariko nanone itari itiriningi nkariya mapantalo namakabutura bambaye.

Ubutaha bazabikosore

Christine yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

Bari bambaye ibitajyanye naho bari barimo gukinira.

Imyenda yo kwambara ku mucanga myiza irahari itari bikini ariko nanone itari itiriningi nkariya mapantalo namakabutura bambaye.

Ubutaha bazabikosore

Christine yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

Ibihugu byinshi byateye imbere kubera guha agaciro umuco wabyo,rero kwiga ibyabandi bamaranye igihe basazanye,bizabatera icyaka kko ingendo yundi iravuna muhamane ibyanyu.

Imananimwe yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Usibye ko hari abashimishwa no kubona ubwambure bw’igitsinagore , ntabwo ari byiza rwose ninacyo gituma abahanzi bakunda kubakoresha mu Ndirimbo zabo bambaye ubusa Nyamara abakoresha babo bo bikwije kd ari igitsinagabo bakobwa b’i Rwanda ni mwikwize ibibero byanyu mwe kubyandarika ninabwo bizatera benshi amatsiko. Naho abakera ubatangaho urugero yibuke ko nta nimyenda yabagaho nubu rero ibuze twakawmbara uko tubonye ariko noneho irahari tuyambare none se nkubaze ubu ababyeyi bawe bagiye kugushikira uwo muzabana, ukabona bamukugejejeho mwijoro utanamuzi ubu wabyemera? Ko iyo kera uvuga ariko byagendaga? Ni musigeho umuco wacu ni mwiza

Nicolas yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka