Komisiyo ya Sena yahawe amakuru avuga ko inyamaswa zo mu ma Pariki zidafite ibizitunga bihagije

Kuri uyu wa 15 Nyakanga, abagize inteko ishinga amategeko bagejejweho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu gukumira inyamaswa ziva muri Pariki z’igihugu zigahohotera abaturage zikangiza n’imitungo yabo.

Bamwe mu ba Senateri batanze ibitekerezo n’inama z’ibyakorwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke burundu.

Senateri Murangwa Hadija, uyobora iyo Komisiyo yagaraje byinshi babonye mu bijyanye n’inyamaswa zonera abaturage cyangwa zikabangiriza, rimwe na rimwe ntibanahabwe indishyi, mu gihe bonewe n’inyamaswa zidateganywa mu itegeko rigena ibyerekeye inyamaswa z’agasozi zishyurirwa indishyi.

Gua ngo hari n’aho ngo indishyi zitangwa, ariko zikaza ari nkeya cyane ugereranyije n’ibyangijwe.

Mu byo babona byaza ari igisubizo kuri icyo kibazo, nk’uko byagarutsweho na Senateri Uwamariya Valentine, harimo kubarura inyamaswa ziri muri za pariki z’u Rwanda, kugira ngo hamenyekane uko zingana, niba zibona ibyo kurya bizihagije kugira ngo bizirinde gusohoka zijya gushaka ibyo kurya hanze mu baturage.

Senateri Uwamariya yagize ati,”Mu bikubiye muri raporo, batubwiye ko RDB igiye gukora ubushakashatsi, niba ari ukubarura inyamaswa zihari, ntabwo dufite pariki nyinshi, ikintu cyo kumenya umubare w’inyamaswa dufite n’izakagombye kuba ziri muri pariki ni ikintu kihutirwa. Sinzi niba RDB yarabahaye igihe bizakorwamo, kuko iki kidakemutse ngo tugire umubare ujyanye n’ubunini bwa pariki dufite, ikibazo kizahoraho, ndetse n’indishyi zizakomeza kwiyongera.”

“Simpamya y’uko igihugu kizabasha gukomeza gisohora amafaranga, ahubwo twagombye gukorana n’ababifite mu nshingano bose, kugira ngo turebe pariki dufite zingana iki, habamo inyamaswa umubare ungana iki. Ibi rero ntibyakorwa hatabayeho gukorana n’abafite ubumenyi mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima, kuko ari inyamaswa turazikeneye, ariko n’abantu bakeneye kubaho mu mutuzo."

Kuri Senateri Uwamariya, iki kibazo gishobora kuba giterwa n’uko ibyo kurya byabaye bicyeya aho inyamaswa ziba, cyangwa se zabaye nyinshi.

Ni yo mpamvu ngo habonetse impamvu, ni naho n’igisubizo cyaboneka. Yagize ati "Kongera indishyi ni byo, mu gihe igisubizo kitaraboneka, ariko twagombye kumenya byihutirwa umubare w’inyamaswa dufite, ndetse n’utagombye kurenga ubuso bwa pariki dufite gihugu."

Senateri Murangwa Hadija, yavuze ko mu biganiro bagiranye n’abahagariye za pariki, babahaga amakuru menshi ajyanye n’inyamaswa, impamvu ituma zisohoka, ko harimo izororoka vuba cyane, bigatuma ziba nyinshi n’ibindi.

Yagize ati, “ Batubwiye ko harimo ikibazo cyo kuba zidafite ibizitunga bihagije, kuba ari nyinshi kandi zororoka vuba cyane. Nk’ubu banatubwiye imvubu ziri muri Kayonza zasigaye inyuma ya Pariki mu gihe cyo kuyizitizira. Batubwiye ko ari imvubu 72 zasigaye hanze ya pariki, baba bazizi aho ziri, naho zigenda ziteza ibibazo, batubwiye ko hari umwaka umwe zishe abantu batandatu,.."

Na we yunze mu ijambo ry’Abasenateri basaba ibarura agira ati "nk’uko mwabivuze, ubushakashatsi, buzatanga igisubizo, kandi si igisubizo kimwe gusa, ahubwo ni ibisubizo byinshi, yaba ibyo kureba uko pariki zingana, n’inyamaswa zishobora kujyamo, n’uburyo wenda izororoka zishobora kuba zacungwa, kugira ngo wenda zigabanuke n’ibindi. Dutekereza ko ubwo bushakashatsi hari ikintu kinini buzadufasha."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka