Yagiye kwipimisha ku Kagari bamusangamo COVID-19. Dore ubutumwa atanga (Video)

Minisiteri y’Ubuzima yatangije igikorwa cyo gupima COVID-19 mu tugari twose tugize Umujyi wa Kigali. Ni igikorwa kigamije kugaragaza ishusho
rusange ya COVID-19 muri Kigali no kumenya ubwandu buri mu baturage. Muri iki gikorwa cy’iminsi ibiri, biteganyijwe ko hapimwa nibura 15% by’abaturage. Abapimwa bagezwaho ubutumire n’inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’ubuzima.

Umuturage witwa Daniel Barakengera wo mu Gatenga muri Kigali ni umwe mu bapimwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 bamusangamo COVID-19.

Muri iki kiganiro arasobanura uko yabyakiriye n’icyo agiye gukora

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri turabakunda cyanee mutugezaho amakuru yizewepe

Karimunda innocet yanditse ku itariki ya: 27-03-2022  →  Musubize

Kigali today turayikunda cyane kuko itugezaho amakuru yizewe

John yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka