Guma mu Rugo ni Guma mu Rugo, nta bintu by’imikino - CP Kabera
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani, ari two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, ahandi hasigaye hose bakaba na bo bakomeza gahunda ya Guma mu Karere.

Polisi y’u Rwanda nka rumwe mu nzego zikurikirana iyubahirizwa ry’iyi gahunda, iraburira abarebwa na Guma mu Rugo ndetse na Guma mu Karere ko batagomba kuyizanamo ibintu by’imikino ahubwo ko bagomba kubahiriza ingamba zose nk’uko babisabwa.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ubwo haburaga amasaha macye ngo Guma mu Rugo itangire.
CP Kabera yagize ati “Turagira ngo tubabwire ko Guma mu Rugo ari Guma mu Rugo, Guma mu Karere ni Guma mu Karere nta mikino. Tumaze iminsi tubivuga abantu bakwiye kuba babyiteguye kuko twarabateguje kandi n’amabwiriza baba bayahawe igihe kirekire yo kwitegura”.
CP Kabera kandi aburira abantu bahawe impushya z’ingendo mbere ya tariki 17 Nyakanga ko izo mpushya zataye agaciro abashaka gukora ingendo bakaba bagomba gusaba izindi mpushya.
Ati “Turagira ngo tubibabwire kuko turabizi hari benshi bafite izo mpushya. Bamenye rero ko kuva iri joro saa sita z’ijoro izo mpushya zataye agaciro abazashaka kongera kugenda aho biri ngombwa bagomba gusaba izindi mpushya”.
Ikindi ni uko abari muri gahunda ya Guma mu Rugo babujijwe gukorera sports hanze y’urugo, abazakenera kuyikora bakazajya bayikorera mu ngo zabo.
Polisi yanihanangirije abantu bagiye bagaragara muri Guma mu Rugo zitandukanye bagaragaza ko bagiye gukora ibintu byemewe kandi babeshya harimo abatizanyaga amakarita y’akazi, gutizanya imodoka zemerewe kugenda, abitwazaga ibiryo bakuye mu ngo zabo bagera kuri polisi bakavuga ko bagiye guhaha, ngo uzagerageza kubikora azafatwa kandi azahanwa.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Hashakishwe inkingo...ibindi ni ibyigihe gito.
Guma murugo ntigomba kuba mwimikino kuko biri mu nyungu zacu utarabura uwe asize Covid yibwirako aramagambo aliko ntabura no kumva uwo azi yahitanye,hamwe ingamba za kajijwe Musanze mumujyi,kugera Byangabo abayobozi bose barareba uko byubahirizwa Kigali mu mugi na Nyabugogo nuko bimeze hejuru Runda barareba abarenga kumabwiriza gusa Boutique zose nizicuruza ibiribwa imigani alimentation byose birafunze Gikondo benshi barigendera ntawe ubabaza
Ntamikino twagira kubera ko uburyo Covid-19 imeze nayo ntamikino ifite pe ubuze uko agira arwa neza gusa murakoze bayobozi bacu turabizi simwakivuzako tubabara