Abanyamerika ni bo bihariye imidali ya zahabu muri Beach Volley yaberaga i Rubavu (AMAFOTO)
Irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ryaberega i Rubavu, risojwe amakipe yo muri Amerika ari yo yegukanye imidali ya zahabu mu bagabo n’abagore.

Nyuma y’iminsi itanu mu karere ka Rubavu by’umwihariko ku kiyaga cya Kivu habera irushanwa rya Volleyball ikinirwa ku mucanga, irushanwa ryahuzaga amakipe 35 y’abagabo na 31 mu bagore, yaturukaga mu bihugu 39 byo hirya no hino ku isi.

Mu cyiciro cy’abagabo umwanya wa mbere ndetse n’umudali wa byatwawe n’Abanyamerika Chaim Schalk na Theodore Brunner, batsinze bagenzi babo Chase Budinger na Troy Field amaseti 2-0 (25-23, 21-15).




Mu cyiciro cy’abagore ku mwanya wa mbere haje Abanyamerikakazi Sara Hughes na Emily Day, nyuma yo gutsinda Abadagekazi Chantal Laboureur na Sarah Schulz amaseti 2-1 (19-21, 21-13, 16-14), nabo begukana umudali wa zahabu.





Muri buri cyiciro (abagabo n’abagore), ikipe ya mbere yahawe 4000$ (agera kuri miliyoni 4 Frw), aya kabiri ahabwa 3000$, aya gatatu yatwaye 2000$, aya kane 1400$, aya gatanu 1000$, aya gatandatu 800$, aya karindwi 600$ mu gihe aya munani yahembwe 500$.
Andi mafoto yaranze umuhango wo gutanga ibihembo




















Ohereza igitekerezo
|