U Budage: Guseka mu gihe kidakwiye byatumye atakarizwa icyizere cyo kuzasimbura Angela Merkel

Armin Laschet, wahabwaga amahirwe menshi yo kuzasimbura Angela Merkel ku mwanya wa ‘Chancelier’ w’u Budage, ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 yagize imyitwarire yahise yanduza isura ye, ubwo yafatwaga amashusho arimo atera urwenya aseka n’abandi bantu bari bamwegereye, mu gihe Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, yarimo ageza imbwirwaruhame ku baturage bagizweho ingaruka n’imyuzure imaze igihe yibasiye icyo gihugu.

Armin Laschet
Armin Laschet

Ikinyamakuru kitwa ‘Bild’ ngo ari na cyo cya mbere gisomwa n’abantu benshi mu Budage, cyanditse kigira kiti “Laschet arimo arisekera mu gihe igihugu kibabaye”. Nyuma yo gusohora iyo nkuru n’amashusho y’uwo muyobozi ‘Laschet’ arimo aseka yakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, bituma asaba imbabazi z’iyo myitwarire yagize.

Ibyerekeye iyo myitwarire ya Laschet byasakaye cyane ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021. Muri Mutarama 2020 ni bwo Laschet yatorewe kuba Perezida w’ishyaka rya ‘CDU’ (Union démocrate-chrétienne d’Allemagne), uretse kuba ari Perezida w’iryo shyaka, Laschet ngo ni n’Umuyobozi wa kamwe mu duce tubiri twibasiwe cyane n’imyuzure yahitanye abantu batari bacye, ahitwa ‘Rhénanie du Nord-Westphalie’.

Abahatanira kuzasimbura Angela Merkel, baba abo mu ishyaka rye cyangwa se n’abandi, bavuga ko bazagerageza guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, kuko inzobere zemeza ko rigira uruhare mu biza bitandukanye birimo n’imyuzure.

Mu gihe Perezida Steinmeier yarimo avugana n’itangazamakuru ku buryo abagizweho ingaruka n’imyuzure bagiye gufashwa, Laschet n’itsinda ry’abantu bari kumwe na we ngo bagaragaye barimo kwisekera nk’aho bishimye.

Laschet yasabye imbabazi abinyujije kuri ‘Twitter’, avuga ko imyitwarire ye "itari iboneye". Yagize ati “Mbabajwe cyane n’ibyakurikiye ikiganiro twari turimo. Biriya ntibyari bikwiriye kandi ndabisabira imbabazi’’.

N’ubwo uwo munyapolitiki yasabye imbabazi, ariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kumunenga bikomeye ko yagaragaje imyatwarire idahwitse, ndetse n’abanyapolitiki barimo n’abitegura guhangana na we mu matora ya ‘Chancelier’ uzasimbura Angela Merkel, amatora ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Iyo myitwarire ngo ishobora gutuma uwo mukandida w’ishyaka rya CDU mu matora yo gusimbura Angela Merkel abura amajwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka